Perezida Paul Kagame yihanganishije u Bwongereza n’umuryango w’Umwamikazi Elizabeth II nyuma yo kumenya inkuru y`inshamugongo watanze kuri uyu wa Kane, ashima umusanzu yatanze mu kubaka Commonwealth.

Perezida Paul Kagame yihanganishije u Bwongereza n’umuryango w’Umwamikazi Elizabeth II nyuma yo kumenya inkuru y`inshamugongo watanze kuri uyu wa Kane, ashima umusanzu yatanze mu kubaka Commonwealth.

Perezida Kagame ni we uyoboye uyu muryango mu gihe cy’imyaka ibiri, nyuma y’inama yabereye mu Rwanda muri Kamena. Umwamikazi Elizabeth II ni we wari umuyobozi w’icyubahiro, inshingano yasigiye Umwami Charles III unaherutse kuza m`Urwanda aho yari yitabiriye inama ya CHOGAM.

Inkuru dukesha IGIHE Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije kuri Twitter, yashimye umusanzu w’umwamikazi Elizabeth II, haba mu Bwongereza no mu muryango wa Commonwealth.

Yanditse kuri Twitter ati “Muri ibi bihe by’akababaro kubera itanga ry’Umwamikazi Elizabeth II, turazirikana imyaka 70 yari amaze ku buyobozi bw’umuryango w’ibihugu bigize Commonwealth. Commonwealth igezweho ni wo murage asize.”

“Ndihanganisha Umwami, Umugabekazi n’abaturage bose n’u Bwongereza na Commonwealth.”

Amakuru y’urupfu rw’Umwamikazi Elizabeth II wari umaze imyaka 70 ku ngoma yemenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 8 Nzeri 2022.

Elizabeth II yatanze aguye mu rugo rwe mu gace ka Balmoral muri Ecosse, ku myaka 96 y’amavuko.

Umwamikazi Elizabeth II yabonye izuba kuwa 21 Mata mu 1926. Yimye ingoma ku wa 6 Gashyantare 1952, nyuma y’uko Se, Umwami George VI atanze.

Mu 1969, Umwamikazi Elizabeth II yatangaje ko umuhungu we Charles ariwe uzamusimbura ku ngoma ndetse anamugira Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza.

Ibi nibyo byaraye byubahirijwe ubwo uyu Mwamikazi yatangaga kuko umuhungu we, Charles niwe wahise yima ingoma afata izina ry’Umwami Charles III.

Perezida Kagame aramukanya n’Umwamikazi Elizabeth II muri Mata 2018, ubwo yari mu Bwongereza yitabiriye CHOGM

Perezida Kagame yihanganishije umuryango w’Umwamikazi Elizabeth II watanze. Aha ni muri Kamena ubwo yasuhuza Prince Charles (ubu ni Umwami Charles III) ubwo yari yitabiriye inama ya CHOGM yabereye mu Rwanda

TURABASABA GUKURIKIRA INKURU TUBAGEZAHO NO KUDUHA IBITEKEREZO CYANGWA INYUNIZI MURAKOZE.

INSTAGRAM: @AGEZWEHO

 

RDC na EAC basinyanye amasezerano yo koherezayo ingabo

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri itangazo yo ku wa 8 Nzeri 2022

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *