Abakunzi b’umuziki mu Rwanda bateguriwe igitaramo kizahuza abavanga umuziki bo mu Rwanda n’abazaturuka muri Nigeria mu rwego rwo guhererekanya ubumenyi ku mpande zombi aha byitezwe ko bazahunukira ubumenyi bw`isumbuyeho.

Iki gitaramo kizahuza aba DJs bo mu Rwanda n’abo muri Nigeria

Iki gitaramo cyateguwe na Shooters Lounge kizajya kiba buri mwaka gihuze abanyamuziki bava mu bihugu bitandukanye n’Abanyarwanda mu rwego rwo kwagura umubano wabo.

Inkuru dukesha igihe Bavuga ko uyu mwaka bahisemo Nigeria nk’igihugu gihagaze neza mu muziki muri Afurika no hanze yayo.

Umuhanzi Camidoh ukomoka uri Ghana ni we uzaririmba muri iki gitaramo

Rickie Pius Rukabuza wamamaye nka DJ Pius mu kiganiro gito yagiranye na IGIHE, yatangaje ko iki ari igitaramo kizaba ngarukamwaka kandi ko bazacyungukiramo byinshi.

Rickie Pius Rukabuza wamamaye nka DJ Pius aragira  Ati “Nigeria ni igihugu twakwigiraho byinshi cyane ko kimaze gutera imbere mu muziki ku Isi, ntabwo ari ihangana ry’aba DJs; buri wese azajya akina indirimbo ashaka kugira ngo bungurane ubumenyi ku mpande zombi. Iki gitaramo cyiswe Naija Meets Rwanda. Iyo abantu bahuye baraganira natwe tuzahura turebe ibyo buri wese yakwigira kuri mugenzi we mu rwego rwo kwagura ibikorwa byacu.”

Ku nshuro ya mbere iki gitaramo cyatumiwemo DJ Neptune, DJ Flava, DJ Ice na MC Tex bo muri Nigeria bazahura na DJ Marnaud, DJToxxxyk, DJ Tyga , DJ Pius bo mu Rwanda.

Si abo bonyine kuko hazaba harimo n’abandi nka DJ Lou , DJ Pyfo, DJ Caspi , DJ Higa &Rusam , DJ Klein , DJ Kiss , DJ nickson, DJ Warrior; abo bose bazahurira muri Camp Kigali ku wa 3 Nzeri 2022.

Ku bazaririmba muri iki gitaramo hatumiwe Camidoh wamamaye cyane mu ndirimbo ‘Sugarcane’.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000 Frw mu myanya isanzwe na 20.000 Frw muri VIP na 300.000 Frw muri VVIP.

Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo gusangira ibitekerezo ku bavanga umuziki bo mu Rwanda n’abo muri Nigeria

 

TURABASABA GUKURIKIRA INKURU TUBAGEZAHO NO KUDUHA IBITEKEREZO CYANGWA INYUNIZI MURAKOZE.

INSTAGRAM: @AGEZWEHO.COM

U Rwanda na Uganda mu mubano mushya, bitera umugongo agatotsi k’ahahise

Burundi: Uwiyita umwami yatawe muri yombi hamwe n’abayoboke be

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *