Abahanzi 13 barimo Bull Dogg, Diplomat, Ish Kevin, Juno Kizigenza, Gabiro Guitar, B-Threy, Bushali, Papa Cyangwe, Symphony Band, Active na Confy basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere, tariki 11 Mata 2022. Cyateguwe mu rwego rwo guhuza imbaraga nk’abahanzi no gukomeza kwibuka no kunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni hagati ya Mata na Nyakanga 1994.

Aba bahanzi bahurijwe hamwe n’Umunyamakuru Luckman Nzeyimana [Lucky] usanzwe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, by’umwihariko kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Uyu munyamakuru yabwiye IGIHE ko batekereje iki gikorwa mu rwego rwo kwigisha abahanzi bato amateka y’ibyabaye mu 1994 no gukomeza gufasha abakuru gutekereza cyane ku byabaye no guharanira ko bitazongera kubaho ukundi.

Yagize ati “Ni igikorwa twatekereje mu rwego rwo gufasha abahanzi bakiri bato kumenya amateka ya Jenoside no gufasha abakuru gukomeza kumenya aya mateka kugira ngo baharanire ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.”

Nzeyimana yavuze ko iki gikorwa we na bagenzi be bari mu myidagaduro bateganya ko cyajya kiba kenshi kugira ngo abahanzi bo ubwabo bamenye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bakomeze guharanira ko ibyabaye bitakongera kubaho ukundi.

Yavuze ko abahanzi batoranyijwe nta kindi cyagendeweho ahubwo ari uko ari bo yegereye we n’abo bari bafatanyije iki gikorwa bakabasha kuba aribo baboneka.

Kuva ku wa Kane tariki 7 Mata 2022, hatangiye Icyumweru cy’Icyunamo ndetse n’iminsi 100 yo Kwibuka ku ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni muri urwo rwego Isi yose yifatanyije kwifatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa byo gufata mu mugongo abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inkuru ya igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *