Abakunzi ba Chelsea FC bahuriye na Didier Drogba muri Kigali Night Run

Abanyarwanda bahuriye ku gufana ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza (Chelsea FC Kigali Official Supporters)  mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 10 Ukwakira 2019  bahuye n’umunyabigwi Didier Drogba wahoze ari umukinnyi w’ ikipe ya Chelsea.

Aba bafana bahuriye na Drogba mu rugendo rwatangiriye ahitwa kwa Freddy rusorezwa kuri Kigali Convention Center aho byari biteganijwe ko bahasangirira bakanaganira ariko bitakunze ku bera umwanya muto watewe n’imvura yaguye muri uwo mugoroba.

Didier Drogba ubu usigaye ari Ambasaderi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ritsura amajyambere (UNDP), yatumiwe mu Rwanda n’abategura inama y’ihuriro ry’urubyiruko muri Afurika “ Youth Connekt Africa” akaba n’umwe mu bazatanze ibiganiro .

Aba bakunzi b’ikipe ya Chelsea FC ngo bagize igitekerezo cyo guhura n’uyu munyabigwi ngo bakorane urugendo mu mujyi wa Kigali bakimara kumva ko ari mu bazitabira Youth Connekt Africa 2019.

Abagize iri tsinda ry’abafana ba  Chelsea mu Rwanda  baserutse bambaye  umwambaro w’ubururu n’umweru amabara agize umwambaro w’ikipe ya Chelsea bahuriye na Drogba kuri Kigali Convention Center mu rugendo rwa Kigali Night Run rwatangiye  saa moya z’umugoroba(19h00).

Umunyamabanga wa Chelsea FC Kigali Official Supporters, Ntaganzwa Aime Desire yatangarije Imvaho Nshya  ko bateguye iki gikorwa cyo guhura na Drogba mu rwego ku mwereka ko bazirikana ibyo yakoreye ikipe yabo, ndetse no kumugaragariza agaciro bamuha nk’abafana b’iyi kipe mu Rwanda.

Yagize ati : “Umunyabigwi wacu kuza kwe bivuze ikintu kinini kuri twe nk’Abanyarwanda ariko cyane cyane twe nk’abafana ba Chelsea, Drogba niwe watumye tumenya Chelsea kuza mu rwanda rero kuritwe byari nko kubonekerwa kuko tumubona nk’ikitegererezo kiza kuri twe kubera ibyo yagejeje ku ikipe yacu ndetse na akanahagarira Afurika muri rusange.”

Yongeye ho kandi ko bageneye uyu munyabigwi impano ikozwe muri  “Made in Rwanda” yashimishije cyane Didier Drogba.

Iri huriro kandi ryakiriye ku kibuga cy’indege Avram Grant watoje iyi kipe Muri 2015 ubwo yazaga mu Rwanda azanye n’ikipe ya Ghana yatozaga icyo gihe, banamugenera umupira wa Chelsea wanditseho Chelsea Fan Club Rwanda.

Abafana ba Chelsea ni ihuriro rigizwe n’abantu 112 bagenda biyongera rikaba ryaramaze kwandikwa mu Bwongereza mu mahuriro yemewe ya Chelsea, rikaba rikora ibikorwa bitandukanye by’ubugiraneza no gufasha abatishoboye, bakanakora siporo cyane ko banafite ikipe y’umupira w’amaguru ijya inahangana n’andi makipe y’abafana b’amakipe yo mu Bwongereza.

Mu bihe bitandukanye itsinda ry’aba bafana ryagiye rifasha abaturage batishoboye, bakora ibikorwa by’umuganda ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bahuriraho birimo no gusabana.

Didier Drogba ni umukinnyi ufite ibigwi bikomeye mu ikipe ya Chelsea FC kuko yayifashije gutsindira ibikombe bitatu bya shampiyona y’icyiciro cya mbere, ayifasha kwegukana igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere i Burayi.

Yegukanye igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu Bwongereza inshuro ebyiri anahabwa ibihembo bibiri n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika inshuro ebyiri, uyu mukinnyi yagiye aca n’utundi duhigo dutandukanye.

Abafana ba Chelsea banagize akanya ko kurambura imitsi

Abafana ba Chelsea bari babukereye

Baje bitwaje Banner nini iriho ubutumwa buha ikaze Drogba

Byari ibyishimo ku bakunzi ba Chelsea

Drogba ubwo yafataga agafoto ku rwibutso n’abafana ba Chelsea batandukanye

Drogba yagiriye ibihe byiza i Kigali n’abafana be

Abakunzi b’ikipe ya Chelsea mu ngeri zose bari babukereye

Soma inkuru yose hano

Yanditswe na : Gisubizo Gentil M.

Comments are closed, but trackbacks and pingbacks are open.

error: Alert: Content is protected !!