Guverinoma ya Tanzania yatangaje ko bamukerarugendo 900 baturuka muri Ukraine baheze mu kirwa cya Zanzibar kubera kwanga gutaha ngo batazagirwaho ingaruka n’intarambara u Burusiya bwagabye ku gihugu cyabo.

Amakuru dukesha The Citizen avuga ko ubuyobozi bwa Zanzibar bwatangaje ko buri kureba uko aba baturage ba Ukraine batuzwa muri iki gihugu ngo kuko bamwe muri bo batangiye no guhura n’ikibazo kuko amafaranga bari bitwaje yashize bakaba batabasha kwiyishyurira hoteli.

Avuga kuri iki kibazo, Perezida wa Zanzibar yagize ati “amakuru mfite agaragaza ko hari Abanya-Ukraine basaga 900 bari muri Zanzibar kandi bakaba badashobora gusubira mu rugo ndetse bakaba bakeneye ubufasha. Turi mu bigabiro n’abafite hoteli kugira ngo turebe uko twabafasha.”

Kuva ku itariki ya 24 Gashyantare, u Burusiya bwashoje intambara kuri Ukraine kandi ikomeje guca ibintu, ari na ko umubare w’abitaba Imana wiyongera.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’igihe gito Leta y’u Burusiya yemeje ubwigenge bwa Leta za Luhansk na Donetsk zimaze imyaka umunani mu ntambara karundura n’Ingabo za Ukraine. Ibi bice byombi biherereye mu gice cya Donbas kiri mu Burasirazuba bwa Ukraine, neza neza ku mupaka n’u Burusiya.

Putin avuga ko kuva abarwanyi b’izo Leta batangira guhangana n’Ingabo za Ukraine, Leta y’icyo gihugu yakoze ibikorwa by’ihohotera ku baturage ba Leta ziyomoye, ibikorwa Perezida Putin avuga ko biri ku rwego rwa ’Jenoside’.

Nyuma y’amasaha make Putin ategetse ko Ingabo z’u Burusiya zinjira muri Ukraine mu bikorwa byo kwambura intwaro Ingabo z’icyo gihugu, humvikanye ibisasu biremereye byarashwe mu bice bitandukanye bya Ukraine birimo n’Umurwa Mukuru, Kyiv, kimwe n’indi mijyi.

Bamwe muri aba baturage ba Ukraine batangiye kubura ubushobozi bwo kwishyura hoteli bacumbitsemo muri Zanzibar

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *