Hari abapasiterikazi kandi bubaha Imana bavuga ko bagomba kumenya no kwerekana ubuzima bwiza bw’intangarugero bahisemo gukora ibidasanzwe kandi biteye isoni aho bafashe umwanzuro wo gushakana nk’umugabo n’umugore .

Abo bapasiteri ni Vanessa Brown ufite imyaka 46 na Pasiteri Twanna Gause w’imyaka 54 y’amavuko aho bombi bakoze ubukwe ndetse bahisemo kubana akaramata.

Aba bombi bose ni abapasiterikazi,batunguranye cyane kuko bizerwaga nabatari bake ndetse,banasengeraga mu idini ryabo,biteye isoni n’agahinda kubona abagore bakuze bakabaye ari ababyeyi bakora igikorwa nkicy cy’ubutinganyi kandi byitwa ngo ni abavugabutumwa,ibi byababaje abatari bake kandi binavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga,batutywe,naburi muntu wese kubw kwiyitirira abakozi b’imana nkuko aribo bakabaye intangarugero none akaba ari bo bakora ibiteye isoni n’agahinda.

Aba bapasiterikazi, batangaje ko ibyabaye bitabatunguye kuko bamaranye imyaka irenga 8 bakundana kandi bakaba bafashe umwanzuro wo kubana nk’umugore n’umugabo barabitekerejeho rero ntitwitaye kubaduca intege kuko twe turakundana kandi tuzabana akaramata nkuko ijambo ry’Imana ribivuga rero abatuvuga dukomeje kubima amatwi,kuko kuvuga cyane kwabo aribyo bituma turushaho gukundana.

Aba bagore bari bambaye imyenda y’abageni umwe yambaye nkumukwe undi yambaye ikanzu ndende yumweru y’abageni. Umwe ni umugabo w’undi,mu byishimo byinci nkuko bigaragara kumafoto bakoze ubukwe bw’akataraboneka kandi bwatashywe n’abatari bake,dore ko bari bafite n’ababambariye nkibisanzwe mu bukwe,icyindi kandi ubu bukwe bwaranzwe n’imisango y’ubukwe nkuko ahandi bisanzwe bigenda, gusaba no gukwa ndetse n’ibindi.

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *