Biratangaje cyane ibyo aba basore bakoze ku modoka twese dutinya , biragoye kubona umuntu ukinisha imodoka z’urwego rushinzwe umutekano(POLICE) noneho akagerekaho no kuyikoreraho ibitemewe.

 

Mu minsi ishize Amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yerekena abasore babiri bari bitendetse ku modoka ya Polisi y’u Rwanda ubwo yarimo igenda. Uretse kuba ari imodoka ya polisi ubundi ishinzwe umutekano, ibyo aba basore bakoze bikaba bitemewe na polisi kuko bishobora guteza impanuka.

Aba basore tutabashije kumenya amazina yabo nkuko bigaragara mu mashusho basa nkaho baribasinze,gusa Imana bagize nuko bakomeje kugenda mu muhanda abababonye bose bagaha induru umunwa kuko ni ibintu bidasanzwe kandi bitangaje, rero barinze bayivaho  umupolice wari utwaye iyo modoka ntiyamenye ibyabaye kugeza bayivuyeho.

Benshi mu babonye aya mashusho bakaba batunguwe ndetse batangazwa no kuba aba basore nta bwoba nabuke bari bafite  kugeza ubwo burira imodoka ya polisi.

Nkuko byagaragaye kumbuga nkoranyambaga zose aba basore byemejwe ko bagomba gushakishwa bakamenyekana kuko bakoze ibinyuranije n’amategeko kandi bagomba kubihanirwa kugira ngo n’abandi babonereho ko ntagukina n’abashinzwe umutekano (POLICE).

reba videwo;

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *