Mu mugenzo abantu benshi bafata nkutangaje, abaturage batuye ahitwa Toraja ntibajya bashyingura abantu babo bapfuye, barabagumana bakabagaburira ndetse bagahobera imibiri yabo. Iyo igihe kigeze bikaba ngombwa ko bashyingurwa, babataburura rimwe mu myaka itatu kugirango bakore ibirori ,Mu misozi ya Indoneziya, abaturage batuye mu gace kitwa Toraja bagumya guha agaciro abantu babo bapfuye, bakagumya kubitaho nkaho bakiri bazima. Aba baturage bizera ko roho zaba bantu bapfuye ziguma mu mazu yabo bityo uwapfuye aragumya akagaburirwa, akambikwa, akozwa ndetse agahabwa n’itabi kubarinwaga.

Imibiri yabo iragumya ikitabwaho ikarindwa kwangirika no kubora bigatangira iminsi mike nyuma y’urupfu ,aho bakoresha amazi ndetse n’indi miti. Umunuko ubari wose gusa ,umuryango w’umuntu wapfuye ushyira ibyatsi hafi ye kugira ngo bagabanye umunuko.

Abagize umuryango wa Toraja biga kwita ku mirambo bakiri bato kandi bakabyakira nk’ibintu bazakora igihe kirekire. Bamwe mubaturage bavuga ko gutinda gushyingura abantu babo bituma bibafasha mu kiriyo.

“Mama yapfuye bitunguranye bityo ntago twari guhita tumureka ngo agende” umwe mu baturage batuye muri Toraja, Yohanna Palangda Na nyuma yo gushyingurwa ariko ntibiba aribwo bwa nyuma babonye umuntu wabo nkuko bigenda henshi ku isi, hano ho abagize umuryango barongera bakabona umuntu wabo wapfuye. Mu muhango witwa ‘Ma’nene’bisobanuye ngo “Kwita ku bakurambere” uba mukwa munani , abapfuye baratabururwa bagakurwa mumva zabo maze bakozwa, akambikwa imyenda mishya hanyuma bakajyanwa mu giturage gukorerwa ibirori. Igihe umurambo ukuwe mu mva, abagize umuryango we bambara udupfukamunwa, nyuma yo kozwa no guhanagurwa, Kiba ari igihe k’uwapfuye cyo gufata akaruhuko maze akota akazuba  akanya gato. umunyamakuru wa National Geography muri Toraja, abaturage n’inshuti zabo bagenda ibilometero utabara bagiye guhura n’ababo bapfuye maze bakishimira ibyo bihe.

Ni igihe cyiza kubana bakiri bato aho babona umwanya wo guhura n’abakurambere bo mu muryango wabo. Bagira igihe cyo gufata amafoto y’urwibutso, bagafata naza ‘selfie’. Nyuma yuwo muhango, abapfuye basubizwa mu mva zabo maze abo mu miryango yabo bakahasiga impano zitandukanye harimo nk’amasaha, imitako n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *