Kubibuka byabereye ku Kigo Cyamashuri Ya Group Scolaire Kicukiro kuruyu wa gatanu Friday, 17 June 2022  mu Murenge wa Niboyi mu Karere ka Kicukiro, ari na ho hashyizwe ikimenyetso kiriho amazina y’abarimu 12 N’abanyeshuri barenga 100  bakicirwa  mu gihe cya Jenoside.

Umukuru Wa Ibuka afatanije n’ubuyobozi bw’umurenge wa Niboye yabwiye imiryango yabarokotse Jenocide hamwe N’abanyeshuri ko Ingenga bitekerezo ya Jenocide ishobora gutuma ahahise hasubira asaba ko bafatanije hamwe bahashya umwanzi ntasubire gutuma abakundanye bakubaka igihugu arinabo bagisenya.

Nyuma Y’ibiganiro N’amasomo yahawe abitabiriye iki gikorwa ngaruka mwaka hashyizwe Indabyo Ku rwibutso ndetse bunamira abazize Jenocide yakorewe Abatutsi Mu 1994.

Uyu muhango Urangiye AERG Wihogora Umuryango mugari ubarizwa muri iki kigo cy’Amashuri ya Group Scolaire Kicukiro bateguye igikorwa cyo gusura urwibutso rwa Jenocide yakorewe Abatutsi ruherereye ku gisozi bashyira nindabyo Kubazize Jenocide Mucyubahiro.

 

 

izindi nkuru wasoma;

Abanyeshuri babyutse basanga mugenzi wabo bararanaga yapfuye

Perezida Kagame yambitse Houlin Zhao umudali w’icyubahiro w’Agaciro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *