Amabilis Sibomana yaraye ahawe ‘igikombe cy’umunyamakuru w’ibihe byose’

Amabilis Sibomana wabaye umunyamakuru mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yaraye ahawe igihembo n’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere rufite ishami ryita ku iterambere ry’itangazamakuru cy’uko ari we munyamakuru w’ibihe byose, icyo bise Lifetime Achievement Award. Mu kiganiro yahaye Umuseke muri 2014 harimo inzira yanyuzemo mu kazi ke.

Amabilis Sibomana ahabwa igihembo kuri uyu wa Gatanu

Sibomana yakoze kuri Radio Rwanda igihe kirekire asoma amakuru ya saa sita na mirongo ine n’itanu na saa moya. Kuva yatangira akazi kugeza aho agiriye mu kiruhuko k’izabukuru yasomaga amakuru neza adategwa.

Yatangiye itangazamakuru mu Ugushyingo, 1973, ariko akaba yarize uburezi, aba mwarimu.

Amabilis Sibomana yihuguye mu by’itangazamakuru mu Budage ahamara amezi 13. Ubusanzwe izina Amabilis ni ijambo ry’Ikilatini rifite impuzanyito ya Aimable mu Gifaransa, tugenekereje mu Kinyarwanda bikavuga Umukundwa.

Kurikirana ikiganiro Amabilis Sibomana yahaye Umuseke muri 2014:

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Soma inkuru yose hano

Yanditswe na : Jean Pierre Nizeyimana

Comments are closed, but trackbacks and pingbacks are open.

error: Alert: Content is protected !!