Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’Ikigo gikodesha amagare cyitwa Guraride, bavuga ko hagiye kuza amagare aterera imisozi bidasabye kunyonga kuko akoresha bateri z’amashanyarazi.

Abantu badashaka gukoresha imodoka cyangwa moto, ngo bazajya ‘batira igare bishyuye igiciro gito cyane ugereranyije n’igiciro cy’urugendo kuri moto n’imodoka’, nk’uko byasobanuwe na Guraride.

Ubusanzwe iki kigo gitiza abantu amagare anyongwa n’amaguru yitwa ‘Smart bicycle(bike)’, aho uryifuza yishyura ibiceri(amafaranga) 200Frw ku isaha akajya aho ashaka, yagera hafi y’ahashyizwe parikingi akarisigayo akigendera.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa mu Mujyi wa Kigali, Julian Rugaza avuga ko bamaze kubaka parikingi(sitasiyo) 18 ahantu hatandukanye muri uyu mujyi, hakaba ari ho uwifuza kugenda ku igare arifatira akajya aho ashaka akarisiga kuri parikingi iri hafi y’aho ageze.

Rugaza avuga ko muri Gare ya Nyanza hari parikingi ebyiri z’ayo magare, muri Gare ya Kimironko na ho hakaba izindi ebyiri, muri Gare yo mu Mujyi hari parikingi imwe, muri Gare ya Nyabugogo na ho hakaba imwe, i Nyamirambo hari imwe, imbere y’Ibiro by’Umujyi wa Kigali na ho hakaba imwe.

Rugaza avuga ko mu Biryongo hari parikingi eshanu z’ayo magare, kuri Sulfo hakaba parikingi eshatu z’ayo magare, ku Isoko rya Nyarugenge (City Market) hakaba imwe ndetse no kuri Gare ya Kacyiru hari indi parikingi imwe y’amagare, Rugaza akomeza agira ati “Muri uyu mwaka wa 2022/2023 tuzagura amagare agera kuri 50 akoreshwa n’amashanyarazi, aha tuzaba dufatanyije na Guraride.”

Umukozi wa Guraride ushinzwe imenyekanishabikorwa, yitwa Jerry Ndayishimiye, avuga ko aya magare y’amashanyarazi yamaze gutumizwa hanze ngo akazagera mu Rwanda mbere y’uko uyu mwaka wa 2022 urangira. Ndayishimiye akomeza agira ati “Igihe uri kunyonga(urushye) ushobora kwatsa ugakoresha bateri yaryo ahazamuka, noneho ahatambika cyangwa ahamanuka ukanyonga bisanzwe, kuba Umujyi wacu ndetse n’Igihugu muri rusange bigizwe n’imisozi, biragoye gukoresha igare risanzwe, ni yo mpamvu ayo magare y’amashanyarazi azaba akenewe.”

izindi nkuru wasoma;

Polisi y’u Rwanda yahawe imbwa 12 zifashishwa mu gusaka

umukozi wo mu rugo, wishe umwana w’imyaka 9 yitabye urukiko anasobanura uko yabigenje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *