Nyuma yuko Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda atawe muri yombi ntibivugweho rumwe, ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amajwi bikekwako ari ay’uyu Prince Kid asaba Miss Muheto ko yamwemerera bakagirana ibihe byiza.

Aya majwi yafashwe mu buryo bw’ibanga, Ishimwe yumvikana nk’uwababajwe no kuba Muheto yaramwimye ibyishimo, nyamara we yaramurwaniye ishyaka.

Mu majwi yafashwe mu buryo bw’ibanga, Ishimwe yumvikana nk’uwababajwe no kuba Muheto yaramwimye ibyishimo, nyamara we yaramurwaniye ishyaka.

Ati “Ikintu kimbabaje ni ukuntu nakurwaniye ishyaka ngo nguhe ibyishimo, ariko wowe ukaba utandwanira ngo ubinyishyure.

Mu iri jwi ry’iminota irenga icumi, Ishimwe yumvikana nk’uwingingira Miss Muheto kumwumva, akaba yareka kumuhakanira. Byarinze birangira yongeye kumuhakanira.

Ishimwe asanzwe azwi nka Prince Kid kuko mbere yo gutangira gutegura irushanwa rya Miss Rwanda, yari umuhanzi.

Afungiwe kuri Sitasiyo ya Remera mu gihe iperereza ku byaha akekwaho rikomeje, kugira ngo dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Yafashwe ku wa Mbere tariki 25 Mata 2022.

izindi nkuru wasoma;

RIB yakiriye ibirego bisaga 12.000 by’abana basambanyijwe

Ndimbati arasomerwa ku bujurire bwe, arafungwa cyangwa ararekurwa?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *