Taliki 11 na 15 Ugushyingo 2021, ikipe y’u Rwanda “Amavubi” izakina imikino ibiri ya nyuma mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar 2022.
Iyi kipe y’u Rwanda izakira Mali i Kigali, taliki 11 Ugushyingo 2021 naho taliki 15 Ugushyingo 2021 iyi kipe y’u Rwanda ikine na Kenya i Nairobi.
Mu mukino ubanza, Mali yatsinze u Rwanda igitego 1-0 mu gihe ikipe ya Kenya yanganyije n’u Rwanda igitego 1-1.
Mu rwego rwo kwitegura iyi mikino yombi, kuri uyu wa Kane taliki 04 Ugushyingo 2021, umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu “Amavubi”, Mashami Vincent yatangaje abakinnyi 31 bagomba kwitabira umwiherero bakazavamo abazakina iyi mikino.
Mu bakinnyi bahamagawe nta bwo hagaragaramo, Tuyisenge Jacques ukinira APR FC wavunitse, hari kandi Kagere Meddie ukinira Simba SC, Rwatubyaye Abdoul ukinira Shkupi FC muri Macedonia na Mukunzi Yannick ukinira Sandvikens IF muri Suwede na we wavunitse.
Abakinnyi bashya n’abataherukaga guhamagarwa harimo Rutabayiro Jean Philippe ukina mu ikipe ya Sociedad Deportiva Lenense mu cyiciro cya gatatu muri Espagne, Nkubana Mark (Gasogi United), Serumogo Ali (Kiyovu), Nsanzimfura Keddy (APR FC), Ndayishimiye Antoine Dominique (Police FC), Sugira Ernest (AS Kigali FC) na Mugenzi Bienvenue (Kiyovu).
Nk’uko tubikesha ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, ikipe y’igihugu iratangira umwiherero kuri uyu wa Gatanu taliki 05 Ugushyingo 2021, ikaba igomba gucumbikirwa muri Sainte Famille Hotel. Imyitozo izajya ibera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Mu gihe hasigaye imikino 2 ngo imikino y’amajonjora mu matsinda irangire, mu itsinda E, Mali irayoboye n’amanota 10, Uganda iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 8, Kenya ku mwanya wa gatatu n’amanota 2 naho ikipe y’u Rwanda iri ku mwanya wa 4 n’inota rimwe.
Muri iyi mikino yo gushaka itike, ikipe ya mbere mu itsinda ni yo izakomeza cyiciro cya nyuma kizaba kirimo amakipe 10 ahazaba tombola hanyuma ikipe ikine n’indi umukino ubanza n’uwo kwishyura, ikipe 5 zizitwara neza zizaserukire Afurika mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi 2022.
Abakinnyi b’Amavubi bahamagawe
Abanyezamu: Mvuyekure Emery (Tusker FC), Buhake Twizere Clément (Strømmen IF), Ndayishimiye Eric (Police FC) na Ntwali Fiacre (AS Kigali).
Myugariro: Rukundo Denis (As Kigali), Nkubana Mark (Gasogi United), Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat), Rutanga Eric (Police FC), Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia), Manzi Thierry (FC Dila Gori, Georgia), Niyigena Clément (Rayon Sports), Serumogo Ali (Kiyovu).
Hagati: Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (Rayon Sports FC), Rafael York (AFC Eskilstuna, Sweden), Niyonzima Olivier (As Kigali), Manishimwe Djabel (APR FC), Nishimwe Blaise (Rayon Sports FC), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Ngwabije Bryan Clovis (SC Lyon, France), Rutabayiro Jean Philippe (S.D. LENENSE PROINASTUR), Nsanzimfura Keddy (APR FC) na NIYONZIMA HARUNA (As Kigali).
Rutahizamu: Ndayishimiye Antoine Dominique (Police FC), Sugira Ernest (AS Kigali FC), Mugenzi Bienvenue (Kiyovu), Kwitonda Allain (APR FC), Usengimana Danny (Police FC), Hakizimana Muhadjiri (Police FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Nshuti Innocent (APR FC).