Kuri uyu wa Mbere taliki 15 Ugushyingo 2021 ni bwo hasojwe imikino yo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar 2022.

Ikipe y’u Rwanda yasoje iyi mikino itsindwa na Kenya ibitego 2-1, umukino wabereye i Nairobi. Kenya ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Michael Olunga Ogada ku munota wa 2 naho igitego cya kabiri gitsindwa na Richard Odada ku munota wa 15 kuri Penaliti.

Igitego rukumbi cy’u Rwanda cyatsinzwe na Niyonzima Olivier Sefu ku munota wa 66 ku mupira w’umuterekano wari utewe na Hakizimana Muhadjiri.

Muri iri tsinda, undi mukino wabaye taliki 14 Ugushyingo 2021 aho ikipe ya Mali yatsinze Uganda igitego 1-0.

Ikipe ya Mali yakomeje mu cyiciro cya nyuma cyo gushaka itike y’igikombe cy’Isi  aho yasoje iyoboye itsinda n’amanota 16 ikurikirwa na Uganda (9), Kenya (6) naho ikipe y’u Rwada isoreza ku mwanya wa nyuma wa 4 n’inota rimwe.

Ikipe y’u Rwanda yasoje itsinzwe imikino 5 inganyije umukino umwe.Yatsinzwe na Mali umukino ubanza  igitego 1-0, uwo kwishyura itsindwa ibitego 3-0. Iyi kipe yatsinzwe na Uganda umukino ubanza igitego 1-0 n’uwo kwishyura igitego 1-0.  Umukino wa Kenya ubanza, ikipe y’u Rwanda yanganyije igitego 1-1 naho uwo kwishyura itsindwa ibitego 2-1.

Muri rusange  ikipe y’u Rwanda yinjijwe ibitego 9 itsinda ibitego 2 byose byabonetse mu  mikino ibiri  ya Kenya.

Abakinnyi babanjemo

Kenya: James Saruni, Michael Olunga, Joseph Okumu, David Ochieng, Amos Nondi, Aboud Omar, Teddy Akumu (Anthony Wambani), Hassan Abdallah, Erick Otieno (Samuel Onyango), Richard Odada (Duke Abuya) na Kenneth Muguna.

Rwanda: Ntwari Fiacre, Rutanga Eric, Manzi Thierry, Rukundo Denis(Serumo Ally), Nirisarike Salomon, Niyonzima Olivier, Muhire Kevin, Nsanzimfura Keddy (Sugira Enest), Nshuti Dominique Savio, Usengimana Dany  na Nshuti Innocent (Hakizimana Muhadjiri).

Imvaho Nshya

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *