Kuri uyu wa Kane taliki 11 Ugushyingo 2021 habaye imikino y’umunsi wa 5  mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar 2022.

Ikipe y’u Rwanda yatsindiwe mu rugo na Mali ibitego 3-0 naho ikipe ya Uganda iwayo inganya na Kenya igitego 1-1.

Mu mukino w’u Rwanda na Mali, umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda, Bizimana Djihad yahawe ikarita y’umutuku ku munota wa 7 bituma  hafi umukino wose u Rwanda rukina ari abakinnyi 10 mu kibuga.

Ibitego bya Mali byatsinzwe na Moussa Djenepo ku munota wa 19, Ibrahima Koné ku munota wa 21 na Kalifa Coulibaly ku munota wa 87.

Mu mukino ubanza mu itsinda E, ikipe ya Mali yari yatsinze u Rwanda igitego 1-0.

Mu wundi mukino wo mu itsinda E wabaye, ikipe ya Uganda iwayo yanganyije na Kenya igitego 1-1, Kenya ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na  Michael Olunga Ogada ku munota wa 62, Uganda  yishyura iki gitego  ku  munota wa 89 gitsinzwe na Bayo Aziz Fahad.

Nyuma y’umunsi ubanziriza uwa nyuma mu itsinda, ikipe ya Mali iyoboye itsinda n’amanota 13, ikurikiwe na Uganda n’amanota 9, Kenya n’amanota 3 naho u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma wa 4 n’inota rimwe.

Taliki 14 na 15 Ugushyingo 2021 ni bwo hateganyijwe imikino ya nyuma y’umunsi wa 6  mu itsinda E. Taliki 14 Ugushyingo 2021, Mali izakira Uganda naho taliki 15 Ugushyingo 2021, Kenya yakire u Rwanda i Nairobi.

Ikipe ya Mali yamaze  gukomeza  mu cyiciro cya nyuma kuko  nubwo yatsindwa na Uganda nta cyo byahindura ku rutonde.

Abakinnyi babanjemo ku mukino w’u Rwanda na Mali

Rwanda: Mvuyekure Emery, Rukundo Denis, Manzi Thierry, Nirisarike Salomon, Imanishimwe Emmanuel (Rutanga Eric), Niyonzima Olivier, Bizimana Djihad, Rafael York (Nishimwe Blaise), Nshuti Dominique Savio (Usengimana Danny), Muhire Kevin na Sugira Ernest (Nshuti Innocent).

Mali: Kiki Kouyate, Falaye Sacko, Charles Traore,  Aliou Dieng, Mohamed Camara (Diadie Samassekou),  Adama Traore (El Bilal Toure), Moussa Djenepo (Moussa Doumbia), Ibrahima Kone (Kalifa Coulibaly), Adama Traore (Lassine Sinayoko), Hamari Traore na Ibrahim Mounkoro.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *