Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi ,abagabo babiri bakekwaho gutemesha umuhoro umugore witwa Mutabangana Betty w’imyaka 28 bakamukomeretsa bikomeye.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa  3 Mata 2022, bibera mu Murenge wa Jabana ,Akagari ka Bweramvura,Umudugudu wa Gitega mu Karere ka Gasabo.

Amakuru y’ UMUSEKE  dukesha iyi nkuru ,yamenye ni uko kuri iyo tariki mu masaha ya  saa mbili z’umugoroba uwo mugore  yari avuye guhaha mu isantere y’aho atuye,  ahura nabo bagizi ba nabi , bamutemesha umuhoro ariko aza gutabarwa atarashiramo umwuka,ajyanwa kwa muganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, Rwamucyo Gonzague , yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru bayamenye ndetse ko hahise hatabwa muri yombi babiri bagikekwa.

Ati “Amakuru narayamenye ,byabaye mu ijoro ryo ku itariki 2 rishyira ku itariki 3 Mata 2022,icyo kibazo turakizi byarabaye. Amakuru dufite ni uko umudamu yari avuye mu isantere ,ahura n’abantu bagikekwa, bafashwe,baramufata, baramutema ,bigaragara ko ari abagizi ba nabi mu by’ukuri.

Hari abafashwe bari kuri RIB , ikorera mu Murenge wa Jabana. “Uyu muyobozi yavuze ko abakekwa bari baturanye n’uyu muturage , aho bivugwa ko yari afitanye ikibazo n’abakekwa.

Rwamucyo yasabye abantu kwirinda ubugizi bwa nabi kandi abafite ibibazo bakihutira kugana amategeko aho kwihanira.

Ati “Mu by’ukuri ni ibintu bibaje,Turi mu gihugu turwana no kongera gusanasana ,aho abantu bagifite imitima [y’ubugome]. Kubona ibintu nka biriya ni ibintu biba bibaje.Umuntu ufata gahunda nk’iriya, ni umuntu usenya, ni umuntu mubi, nta kindi twakora uretse kubyamagana kandi tugasaba ko niba abantu bagiranye ikibazo runaka bakwiye kwiyambaza amategeko.”

Yavuze ko yabanje kwitabwaho n’abaganga ariko kugeza ubu akaba ari kwivuriza iwe mu rugo.

Polisi yataye muri yombi abagaragaye bakubitira umugore mu muhanda mu karere ka musanze

Kwibuka28: Urubyiruko 150 rwo muri Seven United rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rwubakira uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *