Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’umugabo washinjwaga kuba yari yarishe umuvandimwe we amuziza imitungo yari afite kugirango azamuzungure ariko nyuma y’aho na we apfiriye yashyinguwe mu buryo busuzuguritse bimwe twakwita gushingurwa kugasozi abaturage babikoze murwego rwokumushinyagurira kubera igikorwa cyigayitse yakoze cyo kwivugana umuvandimwe we amuziza imitungo.

Mu mashusho yasakaye kuri interineti agaragaza abantu benshi bari baje gushyingura uyu mugabo utatangajwe amazina ariko, bamushyingura nkabashyingura inyamaswa kuko nawari witaye kumurambo wuyu mugabo bajugunyaga mumva nkabanagamo imbwa.

Nkuko bigaragara mu mashusho, abantu bari bitabiriye ikiriyo cy’uyu mugabo bafashe isanduku yari arimo bayijugunya mu mva maze bahita barenzaho itaka nta kumuha icyubahiro kuko bose bavugaga kontagaciro kumwicanyi kandiko yongeye akanazuka ubwabo bamwihitanira banavugako uyumugaboimpamvu batamuha icyubahiro nuburyo yashize inda nini imbere kurusha ubuvandimwe.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yaherukaga kwica umuvandimwe we ashaka kwisanzura mu mitungo ye ariyo mpamvu abantu batishimiye ibikorwa yakoze bituma ashyinguranwa agashinyaguro bamwe mubitabiriye uwo muhango bagaragazaga ibyishimo byinshi byuko apfuye.

Reba mumashusho yafashwe ibyishimo abamushyinguye bari bafite ndetse banabyina, burya koko kugiranabi bikugaruka mungeri zose reba nkuyubi mugarutse kumurambowe nikimwaro asize kwisi

 

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *