Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda Roland Pryce yasuye ibikorwa byo gukingira COVID-19 abaturage mu Karere ka Burera, ashima intambwe Leta u Rwanda rumaze gutera mu rugendo rwo gukingira abaturage yizeza u Rwanda ubufatanye.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu taliki 5 Ugushyingo 2021.

Kugeza ubu mu bigo nderabuzima byo mu Karere ka Burera abaturage bahawe urukingo rwa COVID-19, icyiciro kigezweho guhabwa urukingo rwa mbere ni icy’abafite imyaka 18 kuzamura. Abakingiwe bahawe urukingo rwo mu bwoko bwa Pfizer, bishimiye ko bakingiwe.

Mu Karere ka Burera abaturage basaga gato ibihumbi 113 ni bo bamaze guhabwa dose imwe y’urukingo rwa COVID-19, mu gihe abagera ku bihumbi 30 bamaze kubona dose ebyiri.

Umuyobozi wa Banki y’isi mu Rwanda, Roland Pryce amaze gukurikirana uko ikingira rigenda ku kigo nderabuzima cya Rugarama, yavuze ko Banki y’Isi izakomeza gushyigikira Leta y’u Rwanda mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo.

Mu bikorwa bitandukanye byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda birimo no kugura inkingo, Banki y’isi imaze gutanga inkunga ya miliyoni 60 z’amadolari.

Sibomana Hassan ushinzwe gahunda y’Igihugu y’ikingira muri RBC, yavuze ko intego ari ugukingira 40% by’Abanyarwanda bitarenze uyu mwaka.

Imvaho Nshya

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *