Basketball: Patriots BBC yatwaye Legacy Tournament itsinze REG BBC

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Ukuboza, Patriots BBC yatwaye igikombe k’irushanwa rya Legacy Tournament 2019 itsinze REG BBC amanota 68-59 ku mukino wa nyuma wabereye muri Kigali Arena.

Wri umukino w’ishiraniro kuko ikipe imwe yatsinze mu gice cya mbere indi iyigaranzura mu gice cya kabiri

Patriots BBc yisubije iki gikombe kuko ari yo yatwaye icya 2018 itsinze Espoir BBC amanota 86-84 ku mukino wa nyuma.

Kuri iyi nshuro, umukino wa REG BBC na Patriots BBC wari ukomeye bitewe n’imibare irimo kuko Patriots BBC iheruka gutwara igikombe cya Shampiyona 2018-2019 itsinze REG BBC imikino 4-3 mri Kamarampaka (Playoffs).

REG BBC yayoboye umukino ndetse inatanga ikizere cyo gutwara insinzi mu duce tubiri twa mbere kuko bagiye kuruhuka ifite amanota 37-33.

Gusa mu gace ka gatatu n’aka nyuma ni bwo Patriots BBC yerekanye ubuhanga bwayo iyisubirana inyuma. Patriots BBC yatsinze uyu mukino ku manota 68-59 ya REG BBC inahabwa igikombe cy’agaciro k’ibihumbi 500Frw.

Abakinnyi batsinze amanota menshi bafashije cyane Patriots, Kasongo Jr yatsinze amanota 13, Sagamba Sedar yatsinze 12.

Sagamba Sedar yahembwe nk’umukinnyi wahize abandi muri iri rushanwa (MVP).

Mu cyiciro cy’abagore, RP-IPRC South WBBC yahawe igikombe nubwo yari imaze gutsindwa n’ikipe yitwa Ubumwe WBBC amanota 82-79.

Aya makipe  buri imwe yari yatsinze umukino umwe biba ngombwa ko bareba ikinyuranyo cy’amanota zatsinze muri rusange birangira RP-IPRC South WBBC ari yo ihawe igikombe.

Ni ku nshuro ya kabiri yatwaye iki gikombe, mu 2018 yagitwaye itsinze APR WBBC amanota 66-57 ku mukino wa nyuma.

Nzaramba Cecile wa RP-IPRC South WBBC yahembwe nk’umukinnyi w’irushanwa (MVP) mu bagore.

Amafoto @ Mihigo Saddam

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Soma inkuru yose hano

Yanditswe na : Ange Eric Hatangimana

Comments are closed, but trackbacks and pingbacks are open.

error: Alert: Content is protected !!