Dukomeje kubona abahanzi nyarwanda dukunda Inkuru dukesha IGIHE mu cyumweru turi kurangiza benshi mu bahanzi bakomeye barimo ab’amazina akomeye nka King James, Bruce Melodie, Davis D n’abandi bashyize hanze indirimbo nshya zafasha abantu kuryoherwa n’impera z’icyumweru.

Nkuko bimaze kuba akamenyero, buri mpera z’icyumweru IGIHE isohora urutonde rugizwe n’indirimbo nshya z’abahanzi nyarwanda zafasha zafasha buri wese kuryoherwa n’impera za Weekend.

Ni inkuru igamije gutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru.

Turacyari Babandi – King James

Nyuma y’igihe kinini adashyira ahagaragara indirimbo nshya, Ruhumuriza James uzwi nka King James yinjije abakunzi b’umuziki we muri weekend bumva uburyohe bw’indirimbo ye nshya yise ‘Turacyari babandi’

Ni indirimbo avuga ko yanditse yishyize mu mwanya w’umusore n’umukobwa bamaze igihe bakundana, buri umwe akajya abona ko kuva bahura urukundo rwabo rwakomeje kuryohera.

Iyi ndirimbo igaragaramo umunyamideri witwa Monalissa wanagiye mu mashusho y’izindi ndirimbo nka ’Amashu’ ya Chris Eazy n’izindi yakozwe na Element mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Bob Chris Raheem.

 

TURABASABA GUKURIKIRA INKURU TUBAGEZAHO NO KUDUHA IBITEKEREZO CYANGWA INYUNIZI MURAKOZE.

INSTAGRAM: @AGEZWEHO

Perezida Kagame yahagaritse Shema Maboko wari Umunyamabanga uhoraho muri MINISPORTS

Muri kongo: Abantu umunani bishwe n’inkongi yatewe n’iturika ry’ikamyo ya lisansi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *