Hakomeje gukwirakwira Ku mbuga nkoranyambaga benshi baguye mu kantu abandi batungurwa no kubona amashusho ya Bruce Melodie ari mu bihe byiza n’inkumi yitwa Nadia Abo Khadour ikomoka muri Australia.

Ni amashusho akomeje gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga, bigoye kumenya neza igihe yafatiwe cyangwa aho yafatiwe gusa ikirimo cyumvikana ni amagambo y’urukundo babwiranaga muri icyo gihe.

Muri amwe mu mashusho yashyizwe hanze cyane ko abiri ariyo akomeje guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga, Bruce Melodie aba abwira uyu mukobwa ko bamaze kuba nk’umuryango.

Inkuru dukesha IGIHE Ati “Ntabwo tukiri umusore n’inkumi bakundana ahubwo ubu twamaze kuba umuryango.”

Ni amagambo y’urukundo yakurikiwe n’ibyishimo bigaragarira buri wese mu mashusho yashyizwe hanze.

IGIHE ifite amakuru ko Bruce Melodie na Nadia Abo Khadour wamaze no kwiyita Umwamikazi Malkia ku mbuga nkoranyambaga, bahuriye muri Tanzania ubwo uyu musore yajyaga gukorana indirimbo ‘Totally crazy’ na Harmonize.

Guhura kwabo byaturutse ku kuba uyu mukobwa yari asanzwe ari inshuti y’akadasohoka y’uwahoze ari umukunzi wa Harmonize witwa Brianna.

Nyuma yo kumenyana na Bruce Melodie bakubaka ubushuti, Nadia Abo Khadour byamuviriyemo gukunda u Rwanda ndetse atangira no kwiga kuhashora imari.

Kuri ubu Nadia Abo Khadour afatanyije n’umubyeyi wo muri Australia bamaze gufungura mu Rwanda inzu ifasha abahanzi yise ‘Sage music’.

Iyi nzu y’umuziki yatangiranye n’abahanzi batatu barimo; Giramata Olga, Gihana ukora umuziki gakondo, n’umunya-Uganda Papa Cidy igiye kumara amezi atatu itangajwe mu Rwanda ariko nta gikorwa na kimwe kirajya hanze.

 

Hasohowe amashusho agaragaza Bruce Melodie asomana n’inkumi ikomoka muri Australia

Nadia Abo Khadour asanzwe ari inshuti y’akadasohoka y’uwahoze ari umukunzi wa Harmonize

Nadia Abo Khadour ubwo yari mu muhango wo gufungura sosiyete ifasha abahanzi ya Sage Music

Nadia Abo Khadour ubwo yari mu muhango wo gufungura sosiyete ifasha abahanzi ya Sage Music

TURABASABA GUKURIKIRA INKURU TUBAGEZAHO NO KUDUHA IBITEKEREZO CYANGWA INYUNIZI MURAKOZE.

INSTAGRAM: @AGEZWEHO

Bruce Melodie yakuriwe ingofero mu bitaramo yakoreye i Burundi (Amafoto)

 

Riderman y`injije mu muziki murumuna we Bobly

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *