Bugesera FC yirukanye umutoza wayo kuko adatanga umusaruro

Itangazo ryasohotse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu ryasinyweho n’ubuyobozi bw’Ikipe ya Bugesera FC rivuga ko busheshe amasezerano bwari bwaragiranye n’umutoza wayo mukuru Faustin Bigirimana kubera ko nta musaruro atanga. Ngo yagiriwe inama kenshi ntiyazumva.

Umutoza Justin Bigirimana watozaga Bugesera FC nawe yasezerewe

Justin Bisengimana yatoje amakipe nka Police FC na Sunrise FC aza kujya muri Bugesera FC mu gihe gito gishize.

Iri ku mwanya wa 10 yatsinze imikino ibiri gusa mu mikino umunani inganya ibiri ikaba ifite amanota umunani.

Bigirimana yirukanywe nyuma y’abandi batoza bakuru nka Ovambe Olivier watozaga Mukura VS n’Umurundi Nduwantare Ismail watozaga  Gicumbi FC.

Ikipe ye yaherukaga gukina na Police FC, Polisi iyitsinda 2-1, hari ku wa Kabiri w’iki Cyumweru turi kurangiza.

Ibaruwa isezerera umutoza mushya

Jean Paul MUGABE

UMUSEKE.RW

Soma inkuru yose hano

Yanditswe na : Jean Pierre Nizeyimana

Comments are closed, but trackbacks and pingbacks are open.

error: Alert: Content is protected !!