Kuruyu wa 4 taliki 2/9/2022 nibwo Inzego zishinzwe umutekano mu Burundi zataye muri yombi umugabo wiyita umwami ndetse uhamya ko ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi bwamaze gushyirwaho iherezo.

Uwo mugabo y`itwa Muhimpundu Lambert. Yiyise umwami w’agakiza ariko yimitswe n’abayoboke be ku wa 28 Kanama uyu mwaka, bakaba bavuga ko ku wa 20 Kanama ari bwo ubwami bwagarutse mu Burundi kuko ubutegetsi bushingiye ku mashyaka menshi na demoakarasi bwarangiye.

Muhimpundi n’abayoboke be 19 batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 31 Kanama 2022 ahitwa Karonke muri zone ya Minago mu Ntara ya Rumonge nk’uko inkuru dukesha IGIHE ibivuga bajyanwa gufungirwa i Bujumbura.

Mu bafatanwe na we harimo abagabo 10, abagore 6 n’abana b’abakobwa babiri.
Abazi iby’uyu mugabo bavuze ko yakunze gukorera ingendo muri Uganda na Tanzania ndetse yanabaye mu nkambi y’impunzi ya Nakivale muri Uganda.

Bivugwa ko abayoboke be bajya bamuheka akaba agendera ku ndangaminsi yihariye. Yigeze gukurikiranwaho ibyaha byo gucuruza abana b’abakobwa ariko ngo yavuze ko abajyana kugira ngo bajye gukorera Imana.

TURABASABA GUKURIKIRA INKURU TUBAGEZAHO NO KUDUHA IBITEKEREZO CYANGWA INYUNIZI MURAKOZE.

INSTAGRAM: @AGEZWEHO.COM

Umunyamuziki nyarwanda Bruce Melody byemejwe ko yataye muri yombi n`Uburundi.

Filime z`ikunzwe zizasohoka mu kwezi gutaha udakwiye gucikwa

Meddy yakiriwe bidasanzwe ubwo yageraga i Kigali gushyingura umubyeyi we (Amafoto).

Hateguwe igitaramo cyo gusezera kuri Yvan Buravan

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *