Célestin Ntawuyirushamaboko umunyamakuru wakoreraga BTN yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 14 Mata 2022 aguye mu Bitaro bya Kibagabaga.

Célestin Ntawuyirushamaboko umunyamakuru wakoreraga BTN yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 14 Mata 2022 aguye mu Bitaro bya Kibagabaga.

Amakuru Yawetv.com dukesha iyi nkuru, avuga ko umwe mu banyamakuru bakoranaga kuri BTN TV, yavuze ko Ntawuyirushamaboko yitabye Imana nyuma y’igihe gito yari amaze kwa muganga aho yari yagiye kwivuriza.

Celestin,yatangiye itangangazamakuru ahagana mu mwaka wa 2006 ubwo yakoranaga na city radio icyo gihe,dore ko yari umuhanga cyane gukora inkuru zikoranye ubuhanga,kandi ziryoshye zimwe mu nkuru yakoze itazibagirana yasekeje benshi, avuga ku ihene zirisha mwirimbi.

umunyamakuru  mugenzi we yavuze ko na bo batunguwe bikomeye n’urupfu rwa Ntawuyirushamaboko wari uherutse gukira uburwayi bwamuzahaje mu gihe cyashize.

Yagize ati “Hari haciyemo umunsi umwe hatambutse inkuru ye ya nyuma yo ku wa 13 Mata 2022. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo namenye ko arembye cyane ariko siniyumvishaga ko yahita yitaba Imana rwose.”

Urupfu rw’uyu munyamakuru rwamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane. Ubutumwa bwinshi buri guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo WhatsApp burerekana ko itangazamakuru ry’u Rwanda ribuze umuntu w’ingirakamaro.

Ntawuyirushamaboko ni umwe mu banyamakuru bamenyekanye cyane mu gutara no gutangaza inkuru ziganjemo izivugira abaturage, iz’ibintu bidasanzwe byabaga mu duce tunyuranye ariko agakundirwa ijwi rye n’umwihariko we mu buryo akurikiranya amagambo mu kubara inkuru, kandi zinasekeje.

Ni umunyamakuru wanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, BTN TV, Radio1 na TV1.

Mu 2020 Ntawuyirushamaboko yatangije Ikipe y’Umupira w’Amaguru Intwari FC yari igamije kumufasha mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu.

Twasoza tuvuga duti ‘’Imana imwakire’’.

soma izindi nkuru;

Abasaga 68 bagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside mu cyumweru cy’Icyunamo byatangajwe na RIB

U Rwanda rwiyemeje kwakira abimukira baturutse hirya no hino mu Bwongereza

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *