Mu gihe abantu benshi bari barihebye ndetse bavuga ko abahanzi b’abakobwa bari bakomye mu Rwanda aribo Charly na Nina baba baravuye mu muziki ndetse bakaba barabiretse burundu, ubu baragararutse kuko bari bafite akayihayiho ko kuririmba.

 

 

Nyuma y’uko bamaze gukora igitaramo baririmbyemo mu gihugu cya Congo igitaramo kiswe Amani Festival, bakaba barasanze umuziki batawuvirira ubu bamaze gutangaza ko bagarutse ndetse banatangaza indirimbo yabo nshya.

Mu gihe bari bamaze kuva ku rubyiniro muri Congo, Itangazamakuru  ryarababajije nimba bari baratandukanye barasubije ko batari baratandukanye ahubwo bari barafashe akaruhuko, banizeza abakunzi babo ko bagiye gushyira indirimbo yabo hanze.

 

Nyuma y’uko babitangaje abakunzi babo barategereje baraheba gusa nyuma mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere bakaba bashyize indirimbo yabo nshyashya hanze bise Lavender.

Iyi ndirimbo ije yiyongera kuzindi ndirimbo bavuze ko bafite, izi ndirimbo zose bazikoze bucece mu gihe abantu benshi bibazaga nimba baravuye mu muziki bakaba babikoze nko gutungurana.

 

Ibi byashimishije abakunzi babo cyane dore ko byiriwe bicicikana ku mbuga nkoranyambaga bagira bati mwari mwaraduteye irungu none turumva twishimye mu mitima yacu Imana izabashyigikire.

Iyi ndirimbo yabo Lavender ikaba yarakorewe muri studio ikomeye mu Rwanda ya country record ndetse ikaba yaranakozwe na Element uzwi nka ( eleeee).

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *