Umuririmbyi w’Umunyamerika, Christopher Maurice Brown wamenyekanye nka Chris Brown, yajyanywe mu nkiko n’umugore uvuga ko yamusambanyije kugahato abinyujije mukumusindisha.

PageSix yatangaje ko mu mpapuro z’urega yabonye, harimo ko umugore Jane Doe usanzwe ari umuhanzi n’umubyinnyi, yareze Chris Brown amushinja kumufata ku ngufu bari mu kabyiniro ko mu Mujyi wa Miami muri Florida aho iki cyamamare cyari kiri nabashuti bacyo batatangajwe. Icyo gihe ngo uyu muhanzi yamuhaye ibiyobyabwenge ndetse aboneraho kumufata ku ngufu. Ibi ngo byabaye mu Ukuboza 2020.

Muri iki kirego cyatanzwe mu Mujyi wa Los Angeles, uyu mugore ufite ubwoba bwo kugaragaza amazina ye, yavuze ko bishobora kumwangiriza urugendo rwe rwamuzika.

Uyu mugore wo muri California yavuze ko yahuye na Chris Brown ubwo yari mu biruhuko bisoza umwaka, Icyo gihe inshuti ye yaramutumiye ngo bishimishe mu nyubako ya P Diddy abari ari ho ahurira na Chris Brown waje kumufata ku ngufu.

PageSix yatangaje ko ifite amakuru y’uko ibi byabaye kur’ uyu mukobwa byabereye mu bwato bwo hanze yo kwa P Diddy kandi ubwo bwato bukaba atari ubw’uwo muhanzi.

Jane Doe avuga ko ubwo yinjiraga mu bwato Chris Brown yamuhaye ibinyobwa biramusindisha ata ubwenge, akajya asinzira yongera akanguka bya hato na hato muri make akumva atameze neza gusa akabifata nkibisanzwe kuko ntiyakekaga ko hari uwamugirira nabi cyane ko yarari kumwe n’icyamamare  Icyo gihe nibwo ngo uyu muhanzi (chris brown) yamujyanye mu buriri akamukuramo imyambaro akamusambanya.

Akomeza avuga ko nyuma yo kugarura akenge yasabye uyu muhanzi yarekera aho undi ntiyabyumva. Ubwo bavuganaga ku munsi wakurikiye ngo Chris Brown yamusabye imbabazi.

Uyu mukobwa mu kirego akomeza avuga ko nyuma yahise ashaka ibinini bituma adasama ashaka imiti ndetse anipimisha indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Uyu muhanzi anavuga ko hari ikindi gihe yahuye na Chris Brown akongera gushaka kumufata kungufu ariko ntibimukundire kuko uyu mukobwa yari yaramaze kumenya amayeri ye noneho chris brown akamubwira ko atazigera aba umuhanzi uzwi kuko yanze kuryamana nawe .

Chris Brown ahora mu nkiko cyane ko no mu 2021 yari yarezwe n’umugore wamushinjaga kumuhutaza bikaba bimaze kugaragara ko uyu muhanzi agira imyitwarire mibi kubagore dore ko No muri 2009 yafunzwe azira gukubita umuhanzikazi Rihanna bakundanaga.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *