CSP Kayumba Innocent yabwiye urukiko ko ntakimenyetso kerekana ko Kassem yibiwe muri GerezaUbushinjacyaha bwasabye urukiko ko ibihano byahawe n’abaregwa byagumaho kuko bwanyuzwe n’ibihano byahawe n’abaregwa.

Kuri uyu wambere urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiye kuburanisha ubujurire bwa CSP Kayumba Innocent wahoze ayobora Gereza ya Nyarugenge na SP Eric Ntakirutimana yahoze amwungirije.

Mu intangiriro z’ukuboza 2021 CSP Kayumba Innocent na SP Ntakirutimana Eric urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwabakatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 3Frw.

 

Aba bombi urukiko rwabahamije ibyaha birimo icyaha cy’ubujura, icyaha cyo kwinjira mumakuru abitse muri mudasobwa n’icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro utari uwabo.

Icyo gihe ubwo urubanza rwasomwaga Mutamaniwa Ephrem wahoze ashinzwe iperereza wari ufunganwe nabo we urukiko rwamugize umwere kubyaha byose yarakurikiranweho n’ubushinjacyaha butegeka ko ahita arekurwa uwo mwanya, nyuma yo kurekurwa agizwe umwere n’urukiko ,Mutamaniwa Ephrem yahise asubizwa mu kazi ajya gukorera kuri Gereza ya Rwamagana.

Saatatu za mugitondo nibwo iburanisha ryatangiye CSP Kayumba Innocent na SP Eric Ntakirutimana baza kuburana bavuye kuri Gereza ya Nyanza.

Inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko niyo yayoboye iburanisha, ubushinjacyaha muri uru rubanza buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri ubushinjacyaha ntabwo bwigeze bujururira abaregwa.

CSP Kayumba Innocent yunganirwa mu mategeko na Me Ngirinshuti Jean Bosco mu gihe SP Ntakirutimana we yunganirwa mu mategeko na Me Gasominari Jean Baptiste aba banyamategeko ninabo babunganira kuva batabwa muri yombi muri 2021.

Ubwo umucamanza yahaga umwanya abaregwa ngo batange impamvu zikomeye zatumye bajururira urukiko rwisumbuye.

CSP Kayumba Innocent yabwiye urukiko ko impamvu zatumye ajururira urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko ari uko impamvu zose yatanze zerekana ko nta ruhare yagize rwo kwiba umu Nyamisiri,ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza witwa Kassem Ayman Mohamed.

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwazitesheje agaciro kandi ubushinjacyaha nta bimenyetso bufite bumushinjacya icyaha cy’ubujura CSP Kayumba Innocent.

Ati “Ndasaba urukiko ko mugihe rwaziherera rwazatesha agaciro icyemezo cy’urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge nkahanagurwaho ibyaha byose nashinjwe n’urukiko nkasubizwa mu buzima busanzwe kuko ibyaha byose ubushinjacyaha bwangeretseho ari amagambo gusa kandi mu rukiko ntabwo hakora amagambo hakora ibimenyetso bigize icyaha.”

CSP Kayumba Innocent yabwiye urukiko ko uwitwa Amani Olivier yemereye Urukiko ko ariwe wibye uwo munyamahanga witwa Kassem.

CSP Kayumba ati “Nyakubahwa nararenganye nkeneye ubutabera kandi abantu bose barangana imbere y’amategeko.”

Me Ngirinshuti Jean Bosco usanzwe umwunganira mu mategeko kuva yafatwa agafungwa muri Gashyantare 2021 yabwiye urukiko ko urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwirengagije ibimenyetso byose byatanzwe na CSP Kayumba Innocent .

Uyu munyamategeko avuga ko urubanza rwaciwe hadashingiwe ku ibimenyetso biri muri Dosiye.

 Ngirinshuti yavuze ko urubanza rwa CSP Kayumba Innocent rwaciwe hadakurikijwe amategeko koko iyo aza gukurikizwa ataba yarahamwe n’icyaha ngakatirwe imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 3Frw.

Me Ngirinshuti yasoje asaba umucamanza ko mu gihe Urukiko ruzaba rwiherereye rwazagira CSP Kayumba Innocent umwere urukiko rukazahita rutegeka ko arekurwa uwo mwanya.

SP Eric Ntakirutima wahoze ari umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge wungirije nawe utagiye kure cyane y’uko yaburanye mu mizi mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge.

Yabwiye Urukiko atari umuntu wo kwiba kuko niyo ATM uwitwa Amani Olivier yavuze yakoreshe yiba Kassem yavuze ko atariwe wayatse ushinzwe imibereho myiza y’abagororwa.

SP Eric Ntakirutimama yavuze ko ibimenyetso byose yatanze urukiko rw’ibanze rwabyirengagije rukabirengaho rukamukatira.

Me Gasominari Jean Baptiste wunganira SP Eric Ntakirutimama we yavuze nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko amafaranga yibwe yose .

Yavuze ku ikarita ya Kassem ko nta kimenyetso ubushinjacyaha bwatanze buhamya icyaha abo bwazanye imbere y’urukiko.

Me Gasominari yavuze ko amategeko avuga ko uwareze iyo adatanze ibimenyetso bihamya icyaha uregwa, uwareze urukiko rutegeka ko atsinzwe.

Me Gasominari ati “Nyakubahwa Perezida w’urukiko ndasaba ko nimwiherera muzategeka ko uwo nunganira atsinze urubanza kandi mugategeka ko ahita arekurwa kuko amaze igihe afunze arengana.”

Ubushinjacya bwasabye urukiko ko ibihano byahawe abaregwa byagumaho.

Nyuma y’iburanisha ryamaze amasaha umunani impaka z’ubushinjacyaha n’abajuriye umucamanza yapfundikiye iburanisha avuga ko uru rubanza ruzasomwa kuwa 18 werurwe 2022 saatanu za mugitondo.

 

 inkuru dukesha ;umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *