DJ Brianne na DJ Diallo bari kubarizwa i Dubai aho bagiye gucuranga mu gitaramo cya Silent Disco, ibitamenyerewe cyane muri uyu Mujyi utuwe n’umubare munini w’Abanyarwanda.

Ubundi i Dubai bakubwira ko ibitaramo bya Silent Disco ari imbonekarimwe nubwo mu Rwanda ari ibintu bimaze kumenyerwa ndetse bikunzwe n’abatari bake.

Kuva mu ntangiriro z’iki Cyumweru, DJ Brianne na DJ Diallo bari kubarizwa i Dubai aho biteguye gucuranga mu gitaramo cyiswe ‘Dubai Silent Party’.

Inkuru ducyesha IGIHE.COM Ivugako Iki gitaramo kizabera mu kabyiniro kari muri Hotel yitwa Fortune Apearl iherereye mu gace ka Deira, aha hakaba hatuye umubare munini w’Abanyarwanda n’abandi baturuka mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba bagiye gushakira imibereho muri uyu mujyi.

 

Byitezwe ko igitaramo cya DJ Brianne na DJ Diallo kizaba ku wa 14 Nyakanga 2022, bakazafatanya na DJ Fiacre umurundi usanzwe ucuranga muri aka kabyiniro ndetse na MC Black.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ama AED 100 ni ukuvuga hafi ibihumbi 30 Frw.

Igitekerezo cy’iki gitaramo cyaje muri Gashyantare 2022 ubwo DJ Diallo na DJ Brianne baheruka gukorera igitaramo n’ubundi muri aka kabyiniro bagiye kongera gucurangamo.

Nyuma yo kuganira n’Abanyarwanda bahatuye bagasanga i Dubai banyotewe n’ibitaramo by’aba- DJs ariko by’umwihariko Silent Disco, hahise hatangira urugendo rwo kubitegura.

 

Rayvanny arasaba Perezida wa Tanzania kumufasha gutandukana na Diamond mu mahoro

Umugabo yatwitse urusengero kubera umugore we wakomezaga kujyanamo amaturo kandi umuryango we utishoboye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *