DJ Princess Flor yabitangaje yifashishije imbuga nkoranyambaga za Facebook na Instagram cyane ko ari zo akoresha cyane, Yanditse kuri izo mbuga amagambo agaragaza ko afite amatsiko yo kubona umwana we atwite yasobanuye ko ari umukobwa.

Yagize ati “Ku mwana wanjye muto w’umukobwa. Sinjye uzabona nkubonye. Ndagusezeranya ko nzagukorera buri kintu cyose kugira ngo ubuzima bwawe bube bwiza,Ntabwo nkeneye kuba umubyeyi uri nta makemwa ariko ikintu nizeye neza ni uko nzakora ibishoboka byose kugira ngo wishime,kandi ko icumbi naguhaye ntazarikwishyuza.

“ Guhera ubu ntabwo nzongera kuvuga ko nta muryango mfite duhuje amaraso, uzaba umuryango wanjye ukomeye,kandi ntacyizadutandukanya, Ndagukunda.”

Uyu mukobwa ntabwo yigeze atangaza se w’umwana atwite ,Dj Princess Flor amaze imyaka 18 mu Bubiligi Amaze gucuranga mu bitaramo bikomeye mu bihugu byinshi mu Burayi ndetse no muri Afurika, Dj Princess Flor wabaye imfubyi akiri muto, nyina yitabye Imana ubwo yari afite amezi ane gusa,Se na Nyirakuru wamureze mu cyimbo cya nyina, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mukobwa yakuze arererwa mu muryango, mu 2003 aza kujya i Burayi mu buryo na we atabasha gusobanura neza. Ubuzima bwaramushaririye atangira gukora mu tubari no muri za restaurant,  Muri  2007 kugeza mu 2009 nibwo yagiye gukora mu kabyiniro kamwe yanigiyemo gucuranga imiziki, afashijwe na Dj Bobo wari inshuti ye.

Yatangiye kumenya gucuranga neza muri 2010 naho atangira kubikora kinyamwuga mu 2011 Yacuranze ahantu hatandukanye harimo nko mu iserukiramuco ryo mu Bubiligi ryitwa Bomboclat, Guinness festival Cameroun Douala, Nyamacoma Festival Dar es Salaam, Avant première de Eddy Kenzo Guinée Conakry, igitaramo cyahuriyemo Davido na AliKiba, ibitaramo bya Meddy byazengurutse mu Bwongereza, Festival Waka Waka Danemark, muri Rwanda Day, igitaramo cya Tekno mu Budage, Festival Antigel Suisse n’ibindi bitandukanye.

Uyu mukobwa avuga koi bi byose yabigezeho kubwo kudacika intege ndetse, no kwigirira icyizere mu buzima bitewe n’ubuzima yaciyemo butari bworoshye nagato rero akaba ariyo mpamvu anejejwe cyane no kuba Imana igiye kumuha umwana kandi akazamwitaho amurinda guca mu bihe bibi nkibyo yaciyemo,icyindi kandi ngo uyu mwana wa Dj Princess Flor yatangaje ko agomba gukura akunda umwuga wanyina muyandi magambo nawe akazaba umu Dj kandi ukomeye.

Mu ntangiro za 2021 yari yahawe akazi ko gucuranga umuziki kuri KIF Radio, iyi ikaba imwe mu zigezweho cyane mu Bubiligi.

Inkuru dukesha igihe.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *