Episode 52: Annie yanze kurara kwa Ntwari ahungira kwa Ganza

Ngize ngo numve icyo Annie ambwira, nari niteguye guca bugufi nkamusaba imbabazi zuko nihugiyeho nkabibagirwa gusa siko byagenze ahubwo ugutwi kwanje kwazibijwe n’ urusaku rwinshi cyane umutima urankuka.

Annie-“Ganza! Ganzaaaa!”

Njyewe-“Bigenze bite Annie! Habaye iki?”

Annie-“Ganza! Sinzi uko nabikubwira! Sinzi uko nabikubwira ni ukuri!  Mana wee!”

Njyewe-“Mbwira ndakwinginze Annie! Wihagarika umutima wanjye, habaye iki koko?”

Annie-“Ganza! Ahubwo se uri hehe ko ngeze iwawe nkakubura?”

Njyewe-“Iwanjye? Annie!”

Annie-“Ganza Ganza! Mutoni! Ngeze mu rugo mpanga masenge Mutoni n’ abana be babiri, ntabwo nahaguma rwose ndaje ngo tubane”

Njyewe-“Ngo…ngo…ngo masenge Mutoni?”

Annie-“Banguka naheze hanze Ganza! Ibindi ndaba nkubwira rwose njyewe byandenze”

Ako kanya Annie yahise akupa telephone, natangiye kwibaza koko niba ibyo ambwira aribyo? Nongeye kwibuka ubuzima bwacu mu cyaro, nibuka masenge Mutoni wo mu kahise.

Nongeye kwibuka ko umunsi umwe twigeze guhurira kwa muganga baramwohereje kwivuza ku bitaro bikuru nkamuhisha ko namumenye, nibajije ukuntu yaba ageze kwa Ntwari biranshanga.

Mu gihe nari nkiri kure numvise urusaku mu kureba neza nabonye abantu bashungereye ku muryango umwe wa butiki aho wa mukobwa twari twahuje urugwiro Agasaro yari yerekeje guhaha.

Negereye imbere ngo ndebe ikibaye, mu kuhagera nasanze umugabo wasakuzaga cyane amufashe ukuboko ndabyigana ngo numve ikibaye,

We-“Arayampa! Uyu mukobwa ameneye amagi mirongo itatu, ari kumbwira ngo nimureke atume umuntu amafaranga hirya aha nanjye nkamubwira ngo nahamagare bayamuzanire ngo nta telephone yazanye ra? Umuntu agenda nta telephone afite? Ahubwo se ubu afite ibyangombwa?

Agasaro-“Ariko ntabwo nkubeshya wa mugabo we, ntabwo nabura amafaranga yo kukwishyura ikibazo nuko naje nta mafaranga y’ ibyago nkibi nitwaje, njyewe ntabwo njya mva mu rugo nzi ko ndagira ibyago”

Wa mugabo yahise yongera kuvuga cyane,

We-“Aaaah! Ubwo nta n’ ibyangombwa ufite ahubwo ndahamagara bajye kugufunga”

Muri ako kanya nahise mvuga ntuje kuko nabonaga nyir’ ugushaka inyishyu yari yazamuye igipimo kijwi kugira ngo byibuze duhurizemo hagati,

Njyewe-“Eeeh! Uyu mukobwa ko ahuye n’ ibyago?”

We-“Yego ahuye n’ ibyago ariko nanjye mba naranguye, none se murumva nahomba mwebwe?”

Njyewe-“Ariko wagira n’ ikizere rwose….nako nta mucuruzi upfa kugirira umuntu ikizere, ariko rero ntabwo ari bose”

We-“Nuko utabizi rero muri iyi quartier ni njyewe mucuruzi ugira ikizere nkanakopa…”

Njyewe-“Hhhh! Noneho uyu munsi wagize konji?”

We-“Oya yewe arayampa”

Njyewe-“Ese ubundi ni angahe?”

We-“Ni ibihumbi bitatu na magara atanu y’ umwanya ari kuntesha”

Agasaro-“Sha niba uyafite wayantangiye ko ari wowe wenyine nzi ko nitugera mu rugo ndayaguha ariko nkava ku karubanda”

Njyewe-“Humura, reka nze njye ku mutaka nyabikuze ndaje”

Wa mugabo yahise amurekura,

We-“Ngaho mugende muyazane! Njyewe erega ngira ikizere kinshi n’ abantu bose barabizi, mugende rwose mubanguke wenda murangeraho nay’ agacupa”

Agasaro yahise aza turagenda, tugeze imbere,

Njyewe-“Abacuruzi n’ agafaranga rwarahise kabisa”

Agasaro-“Nyabuna twihute tuyabikuze vuba dukire aya maso y’ abantu”

Njyewe-“Humura ntawe ukikureba, niyo bakureba hari ikindi baba barangariye ntawakwemera ko umukobwa mwiza nkawe yabuze amafaranga yo kwishyura amagi yamennye atabishaka, uriya mugabo ahubwo ndiwe nari kubona bibaye ngahita nkwaka nimero nkazaba nguhamagara nkakwibutsa”

Agasaro yasetse ariko ahangayitse, yiruhukije tumaze kwishyura tugafata inzira ijya mu rugo.

Twageze mu rugo koko nsanga Annie ahagaze ku muryango, Agasaro akomereza mubye nanjye ngenda nsanga Annie.

Annie-“Kingura Ganza! Ubu se ko utambwiye ko utinda kuza ugakomeza kunzirika ku kagozi kandi wabonaga n’ ama unites yanshiranye?”

Njyewe-“Sorry kabisa hari akabazo nagize…”

Annie-“Hmm! Ubwo se urashaka kumbeshya kandi mbonye uwo muzanye?”

Narakinguye turinjira Annie yicara vuba, yari afite umujinya mwinshi wamugaragariragaho no ku matama,

Annie-“Hmm! Sha, Ntwari nawe ngo ijoro rimwe?”

Njyewe-“Ngaho mbwira, ngo byagenze bite?”

Annie-“Ariko Ganza! Uribuka ubuzima bwacu na masenge Mutoni cyangwa aka kanya uribagiwe?”

Muri ako kanya nahise nibuka umunsi nari mvuye ku ishuri maze mu gutaha ntakereza Kevine nkitura mu byondo, muri ako kanya numvise numva mu matwi yanjye ya magambo….

Mutoni-“ Mutoni-“Eeh eeh! Ganza! Ubwo nta soni ufite? Urabona ukuntu usa? Wagira ngo ni ingurube yaraye mu masogororo? Ubwo rero ni ukugira ngo wereke rubanda ko nta sabune iba muri uru rugo birirwe bamvuma ngo ntabwo mbitaho? Ko utansubiza? Ko utansubiza nta matwi ugira? Uko areba gusa”

Njyewe-“Annie! Byose ndabyibuka”

Annie-“Ibaze ko ntashye nkamusanga yicaye muri salon n’ urubyaro rwe, Ange nawe ngo ninicare ra?”

Njyewe-“None se yaje kubasura cyangwa?”

Annie-“Bya hehe se ko ngo uriya mugore Mutoni ngo ni masenge yahuriye na Ange kwa muganga agiye gukingiza umwana, ngo akamwaka ubufasha atazi ko ari umugore wa Ntwari”

Njyewe-“Ese?”

Annie-“Hmmm! Undi nawe si ukumufasha birangira amuzanye no mu rugo, ngo aje kumucumbikira mu gihe akiri kwa muganga ra, narumiwe”

Njyewe-“None se Ntwari yabimenye?”

Annie-“Atabimenya se ko ari we uvuze ngo aharare ijoro rimwe ngo azinduke agenda, nanjye rero ntaho nari kurara”

Njyewe-“Ahaa! Ndumva bitoroshye”

Annie-“Kuki se wowe ntacyo ubivugaho? Ko ntacyo ubivugaho ra? Ari wowe wari kuhaguma akakuroga? Navuyeyo mbabwiye uwiyishe ntaririrwa, uriya mugore yaje abizi neza ko twagize amahirwe tukabaho, ashaka kutwirenza, na Ntwari koko azi uko yatwicishije inzara?”

Njyewe-“Tuza umujinya Annie! Tuza umujinya kabisa, Ntwari ntabwo ari umwana, buriya yagiye kwemera kumucumbikira ijoro rimwe yabitekerejeho, naho ibya Ange byo kwita ku babaye n’ ibintu bye, none se aka kanya wiyibagije aho yahuriye na Ntwari?”

Annie-“Ntwari ni Ntwari di! Ntwari se yigeze ahemukira nde?”

Njyewe-“Ahaaa! Ngaho tuza wisange hano, gusa mu gitondo turazinduka cyane dusohore ibintu, aha ndateramo irange”

Annie-“Uuuh? Ariko Ganza! Ngo urateramo irangi? Wowe se uri nyir’ inzu? Humura ndazinduka nsubirayo ndizera ko ndasanga ivumbi nkabura umuntu, bitaba ibyo,Hmmm!”

Njyewe-“Oya ni ikiraka”

Annie-“Uuuh? Ibi niki ra?”

Byarumvikanaga Annie nta na kimwe  yari azi kuko twari twaraburanye mu kwihugiraho byubu bituma abavandimwe baburana, natangiye kumubwira amakuru yanjye gusa nanone musaba imbabazi ko ntabimubwiye mbere.

Yarambabariye ndetse atangira gushaka ibyo guteka, amasaha akomeza kwicuma turarya turaryama.

Mu gitondo twazindutse kare dusohora ibintu byose, muri icyo gitondo nibwo nongeye guhamagara Kevine nyuma ya byose, mubaza aho nkura irangi.

Yambwiye ko wa musore wamufashaga iby’ inzu agiye kuza kurimpa, ntiyatinze yangezeho, ndambara ntangira akazi.

Nka saa tanu nari nsoje, mpamagara Kevine ambwira ko araza kureba,nkomeza gutegereza.

Mu gihe nari nicaye ku kazuba nibwo nagiye kubona mbona Agasaro yinjiye mu muryango w’ igipangu, yari yambaye neza cyane, nibwo nari mubonye neza ku manywa y’ ihangu.

Nongeye kwitegereza ubwiza n’ itoto ndatwarwa, arampepera akingura umuryango arinjira ntangira kwivugisha nanavugishwa.

Njyewe-“Mbega umukobwa mwiza? Ariko kuki abakobwa bose b’ uwacu I Rwanda basigaye bavuka ari beza? Cyangwa ni amaso y’ abagabo bose nkuko Annie yigeze kubimbwira?…”

Mu gihe nariho mbyibaza Agasaro yarasohotse aza ansanga,

Agasaro-“Yesu wee! Ariko uziko…nako nawe uranyumva nziko nta mukobwa ujya ubikora?”

Njyewe-“Hhhh! Ibiki se?”

Agasaro-“Kubaza umukobwa izina”

Njyewe-“Ese? Hhhhh! Nta kibazo aho ho ndakumva, nitwa Ganza ubusanzwe ariko wanyita uko ushaka nawe niba…”

Agasaro-“Hhhh! Eeeh! Witwa neza, nkwifurije kuzaganza amarumbo ukajya utabara abantu benshi nkanjye bahuye n’ ibibazo”

Njyewe-“Urakoze cyane kandi unyifurije neza, gusa nawe wakabije kwambara neza cyane urampa amajana menshi”

Agasaro yakubise agatwenge keza maze ampereza inote zizinze nk’ enye,

Agasaro-“Basi ba umfashije aya, ibindi ubwo tuzareba neza ukuntu nambaye neza uyu munsi”

Njyewe-“Urakoze cyane”

Agasaro-“Ni wowe wakoze Ganza! Uratuje cyane ntabwo uzi no kwishyuza nkanjye, Hhhhh”

Njyewe-“Koko se?”

Agasaro-“None se nkubeshye ko akazi nkora ko kabinyemerera? Niko nkora njyewe”

Njyewe-“Eeeeh! Ok! Nonese nubu niho ugiye?”

Agasaro-“Yego! Hari akantu nari nje gufata ngahita nsubirayo, harya buriya utaha ryari?”

Njyewe-“Njyewe se? Njyewe buriya se ko…igihe cyose nataha ari wowe umpamagaye pe!”

Agasaro-“Hhhhhh! Reka ngende nawe ukomeze akazi ndabona isarubeti nkamenya icyo ukora”

Njyewe-“Noneho nguhaye nimero yanjye wakwandikamo irangi”

Agasaro yarasetse cyane ako kanya umwiza wo mu buto aba yinjiye mu muryango wok u gipangu, kubera ko nari nitegeye aho yaturukaga, Kevine yabanje guhagarara akomeza kutwitegereza, ngiye kubona mbona……………………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 53 ku wa mbere mu gitondo

Soma inkuru yose hano

Yanditswe na : Ange Eric Hatangimana

Comments are closed, but trackbacks and pingbacks are open.

error: Alert: Content is protected !!