Kuva taliki 28 Ukwakira 2021, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangije Ukwezi kwahariwe gushimira abasora ku nshuro ya 19.
Muri uku kwezi hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo gushimira abasora mu Ntara zose z’igihugu mu gihe ku rwego rw’igihugu ibirori byo gushimira abasora beza bizaba taliki 19 Ugushyingo 2021 ku Intare Conference Arena.
Mu rwego rwo gusoza Ukwezi ko gushimira abasora, RRA ifatanyije n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” bateguye irushanwa rizaba rigamije gushimira abasora beza“Taxpayers Appreciation Volleyball Tournament 2021” rizaba taliki 27 na 28 Ugushyingo 2021.
Uwitonze Jean Paulin, Komiseri wungirije ushinzwe abasora muri RRA akaba n’umuvugizi w’ikigo atangaza ko bahisemo gukorana na Volleyball kuko ari umukino Abanyarwanda bakunze. Yakomeje avuga ko bahisemo gutegura irushanwa ryo gushimira abasora kugira ngo Abanyarwanda barusheho kumenya ibikorwa byabo.
Ati: “Abasora beza muri iri rushanwa bazagaragaza ibikorwa, Abanyarwanda babibone banabiyoboke, uko barushaho kubona abakiliya n’umusoro uziyongera.”
Iri rushanwa biteganyijwe ko rizatwara ingengo y’imari ya miliyoni 25 azatangwa na RRA.
Visi Perezida wa FRVB, Nsabimana Eric yatangaje ko iri rushanwa rizajya riba buri mwaka muri uku Kwezi kwahariwe gushimira abasora. Yakomeje avuga ko irushanwa ry’uyu mwaka rifunguye ko ikipe yose ishobora kuzahatana yemerewe kwiyandikisha.
Nsabimana asobanura ko amakipe azarangiza kwiyandikisha taliki 19 Ugushyingo 2021 naho taliki 22 Ugushyingo 2021 habe tombola y’uko amakipe azahura.
Visi Perezida wa FRVB, Nsabimana asobanura ko imikino ya nyuma biteganyijwe ko izabera muri Kigali Arena naho imikino y’amajonjora ikabera muri Sitade Nto Amahoro i Remera no mu nzu y’urubyiruko Kimisagara.
Ku bijyanye n’ibihembo by’amakipe, ikipe izegukana igikombe izahabwa miliyoni 2, iya kabiri ihabwe miliyoni 1.5 naho iya gatatu ihabwe miliyoni 1. Uretse amakipe hazanahembwa abakinnyi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye .
Abakunzi b’umukino wa Volleyball nk’uko biteganywa n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bemerewe kwijira muri Sitade ariko bipimishije.
Amakipe ashobora kwitabira
Umunyamabanga wa FRVB, Mucyo Philbert atangaza ko amakipe akiyandikisha ariko bizeye ko asanzwe akina mu cyiciro cya mbere yose azitabira yaba mu bagabo n’abagore. Akomeza avuga ko mu bagabo haziyongeraho ikipe ya Musanze VC na KVC naho mu bagore hakiyongeraho ikipe ya GS St Aloys Rwamagana. Amakipe ashobora kwitabira mu bagabo ni Gisagara VC, REG VC, UTB VC, APR VC, IPRC Ngoma, Kirehe VC, Musanze VC na KVC naho mu bagore ni UTB VC, RRA VC, APR VC, KVC, Ruhango VC, IPRC Kigali na GS St Aloys Rwamagana.
Imvaho Nshya