Gen Muhoozi Kainerugaba umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, yakiriye Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda riyobowe n’Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bw’Igisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Vincent Nyakarundi.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Gen Muhoozi, yavuze ko yashimishijwe no kwakira itsinda rya RDF  nkuko urubuga rwa IGIHE.COM rubitangaza.

Yagize ati “Ejo hashize, natewe ishema no kwakira itsinda ry’ubuyobozi bukuru ry’abavandimwe bacu ba RDF, bayobowe na Brigadier General Nyakarundi, Umuyobozi ushinzwe Ubutasi muri RDF. Umubano n’ubufatanye bwa hafi hagati ya UPDF na RDF bukomeje kwaguka.”

Umubano w’u Rwanda na Uganda umaze igihe uri gusubira ku murongo nyuma y’igihe wigeze kumara utameze neza, ari nayo mpamvu inzego z’umutekano zirimo kongera imikoranire hagati yazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *