Gisagara: Agahida k’ umukobwa wapfushije umugabo bakimara gusezerana

Uyu mukobwa witwa Marie Anne ubu yibereye iwabo kuko umugabo we akimara gupfa bakamushyingura imiryango yateranye yemeza ko umukobwa yisubirira iwabo.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI online TV yavuze ko umusore bari basezeranye yafashwe ari ku wa Gatanu bamujyana kwa muganga arorohererwa ku wa Gatandatu barasezerana bukeye ku Cyumweru umugabo yongera kureba bamujyana ku kigo nderabuzima agezeyo bamuha transfert bamujyana ku bitaro bya Kibilizi ari naho yaguye.

Marie anne avuga ko ibyamubayeho byamuteye igikomere ku buryo yumva atiteguye guhita yongera gutekereza gushaka umugabo gusa yizeye ko Imana izamuha undi.

Agira ati “Ntabwo igikomere cyabura ariko kubera ko tugomba kwihanganira byose, nkomeje kubyihanganira wenda igihe kigeze Imana ikampa undi birashoboka ko nafata umwanzuro wenda nkabyemera”.

Nyina wa Marie Anne avuga ko ibyabaye ku mukobwa we bigoye kubyakira, kubona umukobwa agenda uziko agiye kubaka urugo, mu gitondo kare kare akaguhamagara ngo uwiwanjye ararwaye, bakamujyana ku bitaro atarasibira kabiri akaba arapfuye umukobwa akagaruka mu rugo.

Theresie ati “Biragoye kubona waratanze utwo ufitwe twose ugasenya ugasambura wajya kubona ukabona n’ ibyo waharaniye ntibibayeho”.

Hari amakuru avuga ko uyu musore yaba yarazize abagizi ba nabi gusa nyina wa Marie Anne avuga ko ibyo ntacyo yabimenyaho ko ahubwo byamenywa n’ umuryango w’ umusore kuko ari babanaga nawe umunsi ku wundi.

Uyu musore na Marie Anne bavuka mu murenge umwe akagari kamwe gusa ni mu midugudu itandukanye.

Umujyana w’ ubuzima uturanye n’ imiryango y’ aba bagenzi avuga ko umusore yafashwe avuga ko ababara umugongo ariko babireba bagasanga ari umugongo, nyuma arwara umutwe.

Avuga ku kababaro batewe n’ urupfu rw’ uyu musore Ndayambaje , uyu mujyanama w’ ubuzima yagize ati “Induru zaravuye ku musozi, wagera no ku mukecuru w’ imyaka 100 akakubwira ngo nabaho ibi ni ubwa mbere mbonye ibi. Dufite agahinda katazatuvamo”.

INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO N’ AMAJWI

Soma inkuru yose hano

Yanditswe na : Nsanzimana Ernest

Comments are closed, but trackbacks and pingbacks are open.

error: Alert: Content is protected !!