‘Gukurikiranwa na RIB ntibimbuza gukomeza ukwemera kwanjye kwa Politiki’- Ikiganiro kirambuye na Ingabire Victoire [VIDEO]

Mu kigamiro kirambuye yagiranye na UKWEZI yavuze ko kuba akurikiranwa n’ Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB bitamubuza gukomeza ukwemera kwe kwa politiki.

Madamu Ingabire Victoire aherutse kuba mu ishyaka FDU – Inkingi yari abereye umuyobozi, atangira urugendo rwo gushinga ishyaka rishya DALFA-umurinzi. Iri shyaka yarishinze mu gihe ari gukorwaho iperereza na RIB. Ishyaka FDU-INKINGI rikekwaho kugira uruhare mu gitero giherutse guhitana Abanyarwanda barenga 10 mu karere ka Musanze.

Ingabire Victoire Umuhoza avuga ko ibi bitero nta ruhare abifitemo ati “Ntabwo ingabire ndakena byo kujya kwiba umuturage nkoresheje intwaro, nta nyungu n’ imwe mbona yo gukora politiki yica umuturage, nabivuze kuva kera nta narimwe nzabikora n’ abankurikirana bazi neza ko ibyo bintu ataribyo, bafite impamvu zabo babikora ariko izo mpamvu ntabwo zimbuza gukomeza imirimo yanjye ya politiki mperwa uburenganzira n’ itegeko nshinga”.

Uyu mugore wamaze imyaka 8 muri gereza agahabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame, avuga ko kuba yarashinze ishyaka rishya DALFA ntaho bihuriye no gukwepa ibyaha byaba byarakozwe na FDU-INKINGI ati “Icyo gitero cyabaye mu nta ngiriro z’ ukwezi kwa 10, gushinga ishyaka nabyo ndagira ngo abantu bumve ntabwo ari ibintu uryama ngo buke wabikoze. Ni ibintu bisaba kubitekerezaho , ni ibintu bisaba kumenya ngo ese ingamba ndafata ni izihe? Ntabwo ari ibintu rero biza gutya gusa ngo ube ubituye aho ngaho.”

Yongeyeho ati “Urumva rero guhuza ibyo bitero, n’ ihindura ry’ ishyaka ntabwo aribyo”.

Agira ati “Ndagira ngo mbwire abantu , ko kuba nkurikirwa na RIB ntabwo bimbuza gukomeza ukwemera kwanjye kwa politiki”.

Avuga ko ishyaka DALFA – umurinzi kimwe n’ andi mashyaka riharanira kugera ku butegetsi, gusa Ingabire Victoire Umuhoza avuga ko ikintu kizamushimisha kuruta ibindi ari ukugera aho buri Munyarwanda agira uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo birimo ibinenga umuyobozi ntabizizwe.

Avuga ko ntabwoba afite bwo kuba yakongera gufungwa kuko ngo umuntu wiyemeza kurwana urugamba rwo guhanira impinduka hadakoreshejwe imbunda aba abizi ko ashobora kuzafungwa ndetse kenshi.

Uyu munyapolitiki avuga ko ubwo yabonaga mu nteko ishinga amategeko y’ u Rwanda hinjiyemo amashyaka abiri atavugarumwe n’ ubutegetsi, akaba we na Diane Rwigara barafunguwe yagize ngo urubuga rwo gutanga ibitekerezo rurafungutse ariko ngo yasatse intambwe yateye ari ntoya. Ati “Ariko birashoboka ko haterwa n’ intambwe nini”.

Ikiganiro kirambuye gikubiye muri iyi video

Soma inkuru yose hano

Yanditswe na : Nsanzimana Ernest

Comments are closed, but trackbacks and pingbacks are open.

error: Alert: Content is protected !!