Guv. Munyentwari asanga wakererwa iminota mu nzira ariko ukagera aho ujya Amahoro

Karongi: Gerayo Amahoro, ni igikorwa kimaze iminsi cyatangijwe na Polisi y’Igihugu mu rwego rwo kugabanya impanuka zihitana ubuzima bw’abantu cyangwa bagakomereka, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba asaba abatwara ibinyabiziga kumenya agaciro k’Abanyarwanda batwara, kugira ngo batavutsa amahirwe yo kubaho n’iterambere.

Police isaba buri wese kuba umufatanyabikorwa mu gukumira no kurwanya impanuka zibera mu muhanda

Guverineri Alphonse Munyantwari muri iki cyumweru na we yavuze kuri iyi gahunda, ahamya ko kugerayo Amahoro ari ngombwa.

Yagize ati “Kugerayo amahoro ni ngombwa, genda gahoro, kererwaho iminota mike ariko ugereyo amahoro.

Ibi bikorwa bifite aho bihuriye n’imiyoborere myiza y’igihugu cyacu, iha buri Munyarwanda amahirwe yo kubaho neza mu bushobozi bwose igihugu gifite, gutera imbere no gukoresha amahirwe yose ushobora kubona.”

Munyantwari avuga ko agaciro buri Munyarwanda no guha agaciro ubuzima muri rusange, bivuze ko ikintu cyahungabanya ubuzima bwe ari icyo kwamagana.

Ati “Abashoferi ndabasaba kwitonda kuko ari inshingano zanyu kwita ku buzima bw’abo mutwaye. Kandi mushishikarire gushyira mu modoka zanyu twa Flash-disk turiho amabwiriza ahabwa abagenzi mbere yo guhaguruka, kuko ubukangurambaga tubutangiza twarabisabye ko zajya mu modoka zose zitwara abagenzi.”

Avuga ko kugabanya impanuka bishoboka, nubwo bidashobora kuba ijana ku ijana, ariko ngo byashoboka ko habaho impanuka itunguranye, kuko ngo igihe umuntu agera ku muvuduko wo hejuru nta kore impanuka, ni byo biba ari “impanuka”.

Umuyobozi wa Police mu Ntara y’Iburengerazuba, CP Rutikanga Rogers, yasabye abitabiriye ubukangurambaga kuri gahunda ya Gerayo Amahoro, kuba abafatanyabikorwa aho bagiye hose.

Ati “Ibyo mwumviye hano bisakare bigere n’aho mujya, aho ugeze hose ubivuge kuko ni ubufatanyabikorwa twifuza, twishimira kubera ko ibyo mwumva n’ibindi musanzwe muzi byatuma Umuturarwanda atagira ikibazo atewe n’impanuka y’ikinyabiziga.”

Yasabye abashoferi kureka gukora amakosa yo gutwara imodoka, bakavugira kuri telephone, bakandika ubutumwa bugufi cyangwa bakagendera ku muvuduko ukabije.

Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW

Soma inkuru yose hano

Yanditswe na : Ange Eric Hatangimana

Comments are closed, but trackbacks and pingbacks are open.

error: Alert: Content is protected !!