Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwasubukuye urubanza ruregwamo Hakuzimana Abdoul Rashid, nyuma y’aho rwaherukaga gusubikwa ku wa 10 Ugushyingo 2021. Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Isubikwa ry’uru rubanza ryari ryasabwe na Hakuzimana Abdoul Rashid ubwe kuko umunyamategeko we Me Rutakemwa Jean Felix yabuze ku munsi warwo.

Saa Mbili zuzuye kuri uyu wa Gatatu ni bwo Hakuzimana yagejejwe mu rukiko avuye aho afungiye kuri kasho ya Polisi ya Kicukiro ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa.

Uregwa yabwiye Ubushinjacyaha ko ibyaha akekwaho byo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, gukurura amacakubiri muri rubanda n’icyo gutangaza amakuru y’ibihuha atabyemera.

Me Rudakemwa Jean Felix umwunganira yavuze ko umukiliya we afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, asaba ko arekurwa akaburana ari hanze.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo Me Rudakemwa yavuze atari byo kuko Hakuzimana Abdoul Rashid afunzwe byemewe n’amategeko bushingiye no ku kuba yarabajijwe mu Bugenzacyaha yunganiwe.

Hakuzimana yasabye ko yarekurwa agakurikiranwa adafunzwe kuko ari ryo hame asaba urukiko kwemeza ko afunzwe binyuranyije n’amategeko.

Ati “Ibyaha byose byavuzwe n’Ubushinjacyaha nta na kimwe nemera. Ndasaba urukiko ko rwabanza rukemeza ko mfunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko hanyuma nkakomeza kuburana.”

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko Hakuzimana Abdoul Rashid afungwa by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge kugira ngo ibyaha yakoreye kuri YouTube bihagarare kuko we yamaze kubigira akamenyero.

Indi mpamvu ikomeye Ubushinjacyaha bwagaragaje busaba ko afungwa by’agateganyo ni uko uregwa mu gihe yaba aburanye mu mizi urukiko rukamuhamya ibyaha yahanishwa igihano kiri hejuru y’imyaka ibiri.

Hakuzimana yabwiye urukiko ko mu gihe ruzaba rwiherereye rutazaha agaciro icyifuzo cy’Ubushinjacyaha kuko atari bwo buhamya umuntu icyaha ahubwo urukiko ari rwo rwemeza ko umuntu yagikoze cyangwa atagikoze.

Umucamanza yumvise impande zombi ahagarika iburanisha avuga ko icyemezo ku ifunga n’ifungurwa kizasomwa ku wa 22 Ugushyingo 2021, Saa Cyenda z’igicamunsi.

IGIHE

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *