Kuri uyu wa Gatatu taliki 17  kugeza 20 Ugushyingo 2021 mu Rwanda  hagiye kubera  imikino y’Afurika  y’icyiciro cya nyuma  yo  gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu mukino wa Cricket  « 2021 ICC Men’s T20 World Cup Africa Qualifier Regional Final ».

Iyi  mikino yitabiriwe n’amakipe 4  ari yo  Kenya na Nigeria atarakinnye imikino y’amajonjora, Uganda na Tanzania yakinnye imikino y’amajonjora.

Kuri gahunda aya makipe azakina hagati yayo, umukino ubanza n’uwo kwishyura hanyuma ikipe izasoza yitwaye neza ikomeze mu kindi cyiciro cyo gushaka itike kizaba kirimo amakipe atandukanye yo mu  bice bitandukanye by’Isi  “Global Qualifier”.

Imikino iteganyijwe kuri uyu munsi wa mbere,  ikipe ya Nigeria irakina na Tanzania (09h15) nyuma Nigeria ikine na Uganda (13h45). Iyi mikino yombi irabera kuri Sitade Mpuzamahanga ya Gahanga.

Ikipe ya Kenya irakina na Uganda (09h15) nyuma Kenya ikine na Tanzania (13h45), imikino ibere muri IPRC Kigali Kicukiro.

Mbere y’iyi mikino, taliki 16 Ugushyingo 2021 habaye ikiganiro n’itangazamakuru cyahuje ubuyobozi bw’ishyirahamwe mpuzamahanga  ry’umukino wa Cricket “ICC”, ubw’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”, abatoza ndetse na ba kapiteni b’amakipe  4 yitabiriye iri rushanwa.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RCA, Byiringiro Emmanuel yatangaje ko  bizeye ko iyi mikino ya nyuma na yo izagenda neza nk’uko n’amarushanwa yabanje yagenze. Akomeza avuga ko  bigiye byinshi muri aya marushanwa bikaba  bibaha n’icyizere ko n’amarushanwa yo ku rwego rwo hejuru u Rwanda rwayakira kandi akagenda neza.

Justine Ligyalingi uhagarariye ICC akaba ashinzwe iterambere ry’umukino wa Cricket muri  Afurika yashimiye ubuyobozi bwa RCA avuga ko urwego bagaragaje mu gutegura iyi mikino  y’Afurika  bibaha amahirwe yo kuzakira andi marushanwa atandukanye yo ku rwego rwo hejuru.

Yashimiye Leta y’u Rwanda ku mbaraga ishyira mu guhangana n’ikwirakwira rya  COVID-19 anavuga ko ari yo  mpamvu nyamukuru yatumye baha u Rwanda kwakira amarushanwa y’Afurika 4 yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

Umutoza wa Nigeria, Amanda Gurusinha na Kapiteni, Sylvester Okpe batangaza ko biteguye neza cyane kandi bizeye kwitwara neza  muri iyi mikino cyane  ko atari ubwa mbere bitabiriye igikombe cy’Isi.

David Obuya, Umutoza wa Kenya  na kapiteni, Shem Ngoche bemeza ko amakipe yose akomeye ariko bakavuga ko baje guhangana kandi  bafite icyizere ko bazitwara neza bagakomeza mu cyiciro cya nyuma.

Ikipe ya Tanzania na Uganda zageze muri iki cyiciro  nyuma yo kwitwara neza mu mikino yo mu matsinda, Uganda yegukanye umwanya wa mbere mu itsinda A naho Tanzania yegukana umwanya wa mbere mu itsinda B.

Umutoza wa Tanzania, Steve Tikolo na kapiteni we Abhik Patwa ndetse n’umutoza wa Uganda, Lawrence Mahatlane na kapiteni Brian Masaba  bavuga ko kuba baranyuze mu mikino yo mu matsinda byabafashije kwitegura ndetse no kumenyera ibibuga bigiye kuberaho iyi mikino, bakaba bizeye ko bazitwara neza.

Muri iyi mikino ya nyuma igiye kubera mu Rwanda, ikipe ya mbere izakomeza mu kindi cyiciro cyo gushaka itike kizaba kirimo amakipe atandukanye yo mu  bice bitandukanye by’Isi  “Global Qualifier”.

Mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi  2022, kugeza ubu muri iki  cyiciro “Global Qualifier”, amakipe 15 yamaze kumenyekana hakaba hasigaye imwe yo muri Afurika. Aya makipe 15 yamaze kumenyekana  ni  Ireland, Netherlands, Oman, Papua New Guinea, Nepal, United Arab Emirates, Singapore, Zimbabwe, Bahrain, Hong Kong, Philippines, Jersey, Germany USA na Canada.

Amakipe 16 namara kuboneka, muri “Global Qualifier” azagabanywamo amatsinda 2 y’amakipe 8 hanyuma itsinda A rizakina muri Gashyantare 2022 hazamuke amakipe 2  naho itsinda B rikine muri Gicurasi 2022 na ho hazamuke amakipe 2.

Aya makipe 4 azahita yiyongera ku makipe 12 yamaze kubona itike  hanyuma azakine imikino ya nyuma  y’igikombe cy’Isi “2022 Men’s ICC T20 World Cup” izabera muri Australia kuva taliki 16 Ukwakira kugeza 13 Ugushyingo 2022.

Amakipe 12 yamaze kubona itike arimo Australia, Afghanistan, Banglades,  England, India, Namibia, New Zealand, Pakistan,  Scotland,  South Africa, Sri Lanka na West Indies.

Imvaho Nshya

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *