keza Elisie Rutiyomba akomeje kunamirwa n’ibihumbi by”abantu nyuma y’urupfu we rwashenguye benshi n’abacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe babiri bagatabwa muri yombi, nyamara ariko hari abakomeje gukoresha amashusho atari yo, y’undi mwana awe wasubiyemo indirimbo My Vow ya Meddy.

 

Mu gihe benshi bakomeje gufata mu mugongo umuryango wa Akeza Elise no kumuha icyubahiro bamwifuriza kuruhukira mu

 

mahoro, mu mashusho ari kwifashishwa ku mbuga nkoranyambaga hari abari gukoresha n’atari yo y ‘undi mwana bajya gusa nawe waririmbye indirimbo ‘My Vow.

Umwana witabye mana akaba ari Akeza Elisie Rutiyomba wamamaye mu mashusho mato y’amasegonda cumi n’arindwi (17s) asubiramo indirimbo ‘My Vow’, muri aya mashusho akaba agaragara nk uwiyogoshesheje yambaye ipantaro yirosa irihoudushushanyo twinshi n’umupira w’ubururu bwerurutse, ushushanyije agapupe imbere kambaye amarinete.

 

Ahagaze ku itapi y’ umutuku imbere y ‘umuryango wa kaki yerurutse, iruhande we hari intebe ya purasitike y ubururu bwijimyemo.

 

Mu gihe undi mwana bari mu kigero kimwe benshi bari kumwitiranya nawe, wanasubiyemo indirimbo ya Meddy agaragara mu mashusho y’amasegonda mirongo itatu (30s), ayiririmba yicaye mu ntebe z’imisego anafite undi mu ntoki, asutse imisatsi, afite amaherena ku matwi, yambaye n’umupira w’imbeho, inyuma ye hari itara n’intebe zifite ibara rya kaki irabagirana.

 

Yaba Akeza witabye imana n’umwana bari kubitiranya, bose bakaba ari abana bakomeje kugenda bishimirwa ku mbuga nkoranyambaga basubiramo indirimbo My Vow Bakaba ariko batandukanve bityo rero abakomeza kwifuriza Akeza Elise Rutiyomba iruhuko ridashira no kwifatanya n’abasigaye mu kababaro bakaba bagakwiye gukoresha amashusho ya nyayo.

 uyu niwe witabye Imana

uyu n’undi mwana nawe wasubiyemo ‘My Vow’ ariko si we witabye Imana

Babiri bacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Akeza batawe muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *