Hari amashuri yigenga abangamiwe na gahunda yo kwigisha mu Kinyarwanda

Aba bayobozi bavuga ko iri bwiriza rihabanye n’ ibyifuzo by’ abaturage, kuko ngo abaturage icyo bifuza ni uko abana babo bamenya indimi z’ amahanga Igifaransa n’ Icyongereza.

Umuyobozi w’ ishuri ribanza rya New Vision, Mugwaneza Jean aganira na UKWEZI yagize ati “Twebwe twigisha dukurikije ibyo sosiyete ikeneye. Niba sosiyete dukorera idusaba ngo mudukorere ibi, kandi tukaba dutanga umusaruro nta shuri rya Leta ritujya imbere, kuki badutegeka kwigisha mu Kinyarwanda kandi ababyeyi bakeneye Igifaransa n’ Icyongereza kugira ngo abana babo bazazikoreshe mu buzima bwabo bwa buri munsi”.

Abarezi bavuga ko abategura iteganyanyigisho batabagisha inama bityo bigatuma bategura iteganyanyigisho zidasubiza ibibazo sosiyete ifite.

Murangwa ati “Ababyeyi bo babuze icyo bakora n’ icyo bareka kuko ntibarafata abana ngo babajyane kwiga muri camboridge ubwo bushobozi ntibazabushobora, ntibazafata kandi ngo babajyanye mu mashuri yo hanze nabyo ntibazabishobora. Ni ikibazo kiri aho turindiriye ko kibonerwa umuti kuko ibyo ari byose nabo barabibona ko ari ikibazo kuva aho iriya gahunda iziye yo kwigisha mu Kinyarwanda”

UWERA Francoise, Umuyobozi w’ ishuri ribanza ryigenga rya Kibondo nawe avuga ko hari ababyeyi bari kwitotombera ko abana babo bagiye kwiga mu Kinyarwanda, imyaka itatu ibanza.

Ati “Muri iki gihe hari ababyeyi bari kwitotombera ko abana babo bagiye kwiga mu Kinyarwanda…Ubundi buri gihe Leta ni umubyeyi irafasha ariko mu burezi ibigenda bihinduka bivanga abana, mu gihe ibitabo bihindutse, ururimi ruhindutse”.

Abana biga muri amwe mu mashuri yigenga kimwe mu bibaranga ni uko baba bavuga neza Igifaransa n’ Icyongereza.

Iyi gahunda yo kwigisha Kinyarwanda ireba imyaka 3 ibanza gusa, ibi abarezi ngo basanga ari imbogamizi ikomeye kuko ngo umwana afata indimi z’ amahanga neza iyo akiri muto.

Murangwa ati “Ntabwo umwana uzajya kumwigisha Igifaransa n’ Icyongereza ari hejuru ari kurwana n’ amasiyanse na social studies”.

Abarezi bavuga ko iyi gahunda yo kwigisha mu Kinyarwanda yabatunguye. ubwo bategekwaga gutegura ibizami bisoza igihembwe cya 3 cy’ uyu mwaka w’ amashuri wa 2019, nyamara atarirwo rurimi abana bizemo.

Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo cy’ Igihugu cy’ Uburezi REB, Dr Ndayambaje Irené ntiyemeranya n’ abavuga ko iyi gahunda yo kwigisha mu Kinyarwanda imyaka 3 ibanza yatunguranye.

Avuga muri 2016 ubwo hategurwaga integanyanyigisho ishingiye ku bumenyi , ngo hagaragajwe ururimi ruzigishwamo urwo arirwo.

Ngo gahunda ya Minisiteri y’ Uburezi yo muri 2013 nayo igaragaza indimi zigishwamo mu mashuri. Dr Ndayambaje avuga ko no muri 2009 ubwo hashyirwagaho gahunda yo kwigisha mu Cyongereza guhera mu mwaka wa 4 w’ amashuri abanza icyo gihe ngo nabwo umwanya w’ izindi ndimi waragaragajwe. Ngo no muri 2003 hatorwa itegeko nshinga umwanya w’ Ikinyarwanda wari usobanutse.

Akomeza ati “Abarezi basa n’ abinangiye banga kwigisha mu Kinyarwanda, ariko amashuri agenda afungurwa n’ asanzweho turabashishikariza kugira ngo bakurikize umurongo w’ integanya nyigisho yacu, mu gihe yaba ari amashuri akoresha porogaramu y’ igihugu. Birumvikana amashuri twita international afite umurongo wayo nubwo nayo asabwa kwigisha Ikinyarwanda nk’ isomo”.

Inzobere mu burezi, Theogene Uwizeyimana avuga ko impinduka za hato na hato biri mu bishobora gusubiza inyua ireme ry’ uburezi.

Agira ati “Kwigisha mu Kinyarwanda bari barabishyizeho yego ariko niba ubishyizeho ugomba no kubikurikirana. Mu myigishirize iyo ushyize ikintu, cyaba kitarafata cyane ukongera ukaba uzanyemo ikindi kenshi usanga ikibazo cy’ ireme ry’ uburezi kigenda kigaruka”.

Soma inkuru yose hano

Yanditswe na : Nsanzimana Ernest

Comments are closed, but trackbacks and pingbacks are open.

error: Alert: Content is protected !!