Ishami rya Miss University Africa Organization mu Rwanda riri gushakisha umukobwa uzahagararira u Rwanda muri iri rushanwa rihuriramo abakobwa biga muri za kaminuza mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Ni ku nshuro ya mbere hagiye kuba igikorwa cyo gushakisha umukobwa uhiga abandi mubwiza uza hagararira u Rwanda muri iri rushanwa ariko ntabwo hazabaho guhiganwa ahubwo abakobwa bumva bujuje ibisabwa bazandikira abategura irirushanwa, ubundi batoranye uwo babona yujuje ibyo bashaka byose nta nakimwe abuze.

Umukobwa ushaka guhagararira u Rwanda azasabwa kohereza amazina ye yose, imyaka ye n’uburebure afite ku rubuga rwa WhatsApp rwatanzwe n’abategura irushanwa rya miss university Africa.

Gusaba guhagararira u Rwanda muri Miss University Africa bizarangira ku wa 31 Gicurasi. Iri rushanwa ubusanzwe ribera mugihugu cya Nigeria.

U Rwanda ruzaba rwitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya gatanu. Ubwa mbere muri 2012, rwahagarariwe na Miss Mutesi Aurore wari uriho icyo gihe gusa ntiyabashije gutahana ikamba.

Rwongeye kwitabira mu 2017 ubwo Umutoniwase Linda wabaye igisonga cya kabiri mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 yajyagayo.

Mu 2018 hagiyeyo Umunyana Shanitah mu gihe mu 2021 Umwiza Phionah wabaye Igisonga cya Mbere muri Miss Rwanda 2020 yagiyeyo ndetse akanegukana ikamba ry’Igisonga cya Gatatu muri iri rushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *