Aba bombi bari baratandukanye bapfa ko uyu muhanzi yashakaga kujya aryamana n’uyu mugore ndetse n’umukobwa we.

Mu mpera za 2021 nibwo urukundo rwa Harmonize na Kajala usanzwe uzwi muri sinema ya Tanzania rwagiye hanze, gusa ntibyatinze kuko mu ntangiriro za 2022 bahise batandukana buri wese akomeza inzira ye.

Icyo gihe intandaro yo gutandukana kwabo nuko uyu muhanzi yari atangiye gushaka kuryamana n’umukobwa w’uyu Kajala witwa Paula Kajala.

Uyu mukobwa wa Kajala niwe washyize haze aya makuru anereka nyina amafoto y’urukozasoni Harmonize amwoherereza ,Ibi byazamuye uburakazi bw’uyu mugore maze ahitamo gutandaukana na Harmonize.

Ntibyatinze kuko Harmonize yahise atanaza undi mukobwa ukomoka muri Australia witwa Brianna ko ariwe bari mu munyenga w’urukundo.

Nyuma y’amezi atageze no kuri atandatu Harmonize yaje guhita atandukana n’uyu mukobwa Brianna maze atangira urugendo rwo gusaba imbabazi Kajala Frida ngo basubirane.

Harmonize yakoze ibishoboka byose, asaba imbabazi Kajala mu nzira zose yari ashoboye none byarangiye azimuhaye ndetse mu mpera z’icyumweru dusoje yamwambitse impeta y’urukundo nk’ikimenyetso cy’uko bagiye kurushinga.

Harmonize yavuze ko ibirori byabo ubwo byabaga byanyuraga k’urubuga rumenyereweho imyidagaduro rwitwa www.ceek.com, avuga ko kandi yambitse impeta umukunzi we iri mu bwoko bwa Diama y’ubururu akaba ari nayo aherutse kugura muri Turkey.

izindi nkuru wasoma;

Perezida Kagame yakiriye Igikomangoma Charles cy’u Bwongereza

Fofo ukina muri Papa Sava witegura kurushinga yahishuye ikintu gisekeje yakora umukunzi we aramutse amutanzemo pase

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *