Hateguwe umugoroba wo guha icyubahiro no gusezera ku muhanzi Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana kuwa 17 kanama.

Inkuru dukesha IGIHE Uyu mugoroba uzabera muri Camp Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022, uzarangwa n’ibikorwa bitandukanye birimo indirimbo ze, ubumya kuri we buzatangwa n’abantu batandukanye, amasengesho n’ibindi.

Byitezwe ko umugoroba wo guha icyubahiro no gusezera kuri Yvan Buravan uzatangira saa 17:00.

Uyu mugoroba uzarangwa no gutarama, kuganira ndetse no kwibukiranya amateka n’ibigwi bya Yvan Buravan.

Ku wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022 nibwo hazaba umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Buravan ndetse no kumuherekeza mu cyubahiro.

Yvan Buravan uri mu bahanzi bakoze amateka akomeye mu muziki w’u Rwanda, yitabye Imana afite imyaka 27 ku wa 17 Kanama 2022.

Abifuza gufata mu mugongo umuryango wa Yvan Buravan bashyiriweho uburyo bwo kuwushyigikira

Uburusiya burashinja Ukraine kwica umukobwa w’inshuti ya Vladimir Putin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *