Huye: Imodoka ya Bralirwa yakoze impanuka abaturage barwanira inzoga bakomeretsa mugenzi wabo

Ababonye iyi mpanuka bavuga ko icyabaye ari uko urugi rw’ iyi modoka ya Brallirwa rwafungutse ubwo yari igeze mu murenge wa Mukura hafi y’ ikibuye cya Shari.

Uru rugi rukimara gufunguka abaturage inzoga zanyanyagiye mu muhanda, abaturiye hafi y’ aho iyi mpanuka yabereye bahageze bafata inzoga barinywera, izindi bakajya bazipakira mu myenda bajyana mu ngo.

Umushoferi wari utwaye iyi kamyo yagaye imyitwarire y’ aba baturage ndetse avuga ko iyo polisi itahagoboka bwangu ngo bashakaga no gupakurura amakesi yari yasigaye mu modoka.

Ngabo Fidele avuga ko iyi mpanuka yabaye mu masaha y’igitondo,ariko uwakomerekeye muri uku kurwanira inzoga yivuje.

Yasabye abaturage kujya batabara bagatanga ubufasha bukenewe ahabaye impanuka aho gusahura.







Uyu muturage yakomerekejwe ubwo yabuzaga abaturage kumuvuyangira imyaka basabahura inzoga za Bralirwa

Soma inkuru yose hano

Yanditswe na : Nsanzimana Ernest

Comments are closed, but trackbacks and pingbacks are open.

error: Alert: Content is protected !!