Inkuru dukesha IGIHE Ku wa Kane, tariki ya 8 Nzeri 2022, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

  1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2022.
  2. Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’Icyorezo cya COVID-19.

Ingamba zisanzweho zizakomeza gukurikizwa kandi zizongera kuvugururwa mu gihe cy’ukwezi kumwe hashingiwe ku isesengura ry’Inzego z’Ubuzima.

  1. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibi bikurikira
  • Imyiteguro y’Igihembwe cy’Ihinga 2023A.
  • Imyiteguro y’itangira ry’Umwaka w’Amashuri 2022/2023.
  • Gahunda yo guteza imbere imikino, abaturiye amashuri n’Inzego za Leta bakagira uburyo bakoresha ibikorwaremezo by’imikino by’ayo mashuri.
  1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:
  • Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Guverinoma ya Luxembourg ajyanye no gutwara abantu n’ibintu mu kirere.
  • Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano ajyanye no gutwara abantu n’ibintu mu kirere, hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Guverinoma ya Hongiriya.
  • Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano yo kohererezanya abakurikiranyweho ibyaha hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Angola.
  • Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’ubufatanye mu by’amategeko mu rwego mpanabyaha hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Angola.
  • TURABASABA GUKURIKIRA INKURU TUBAGEZAHO NO KUDUHA IBITEKEREZO CYANGWA INYUNIZI MURAKOZE.

    INSTAGRAM: @AGEZWEHO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *