Ikamyo nini yambukiranya umupaka yakoreye impanuka mu Karere ka Kayonza irenga umuhanda yinjira mu nzu y’umuturage gusa kubwamahirwe nta muntu wahasize ubuzima uretse umwana muto

Iyi kamyo yakoze impanuka ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022 mu Mudugudu w’Akabuga mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Gatanazi Longin, yabwiye IGIHE ko iyi kamyo yasenye inzu ebyiri ariko ko nta muturage yahitanye ahubwo ko yasenye izi nzu.

Yagize ati “Imodoka yakase ikorosi ntibyayemerera birangira yinjiye mu ngo z’abaturage isenya inzu ebyiri zegeranye gusa nta muntu yahitanye. Inzu imwe yangiritse ku ruhande indi yangirika ku gice cy’inyuma cyose, ikindi cyangiritse ni imodoka nayo yangiritse imbere kwa shoferi.”

Uyu muyobozi yavuze ko umushoferi yahise yijyana kuri sitasiyo ya Polisi abasaba kuza kureba ibyangiritse kugira ngo bizishyurwe.

Niringiyimana Jean Marie Vianney usanzwe utuye muri izi nzu akaba na nyirazo, yavuze ko uretse inzu ze zangiritse, umwana we w’imyaka ine na we yakomeretse mu gahanga ariko ngo abaganga bababwiye ko nta kibazo gikomeye yagiriye muriyimanuka cyane ko bari bumwiteho agakira

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *