Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Werurwe 2022, imodoka y’uruganda rwa Bralirwa yakoze impanuka mukarere kamusanze, ibinyobwa yari ipakiye bimeneka hasi bimwe muribyo birangirika ibindi bisigaye abaturage brinywera karahava.

Ibi byabereye mu Kagari ka Rubindi, Umudugudu wa kabaya, Umurenge wa Gataraga mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo aya niya masaha abaturage baba barikwerekeza kumirimo abanyeshuri nabo bajya kumasomo.

Ubwo imodoka itwara ibinyobwa ya Bralirwa yari igeze muri ako gace, umunyegare yagerageje kuyitambukaho ashaka kuyijya imbere, umushoferi wari utwaye iyo modoka, agerageza gukwepa umunyegare, biviramo imodoka kuzungazunga, amakesi yari muri rumoruke y’inyuma yarimo inzoga, asandarira mu muhanda no mu nkengero zawo, zirameneka Ku bw’amahirwe iyi mpanuka ntawe yahitanye cyangwa ngo ayikomerekeremo.

Aho yabereye haragaragara amakesi menshi n’ibimenagure by’amacupa, byari binyanyagiye mu muhanda wa kaburimbo Musanze-Rubavu.

Abaturage bahuruye ari benshi baje kureba ibyahabereye, bamwe bakaba bagiye bagaragara bashakisha amacupa akirimo inzoga, bakazinywa,ndetse aha abanyeshuri bajyaga kwiga babaye baretse bapakira inzoga babashije babona gukomeza urugendo rwo kujya kumasomo.

Aha hantu impanuka yabereye, hakunze kunyura amagare menshi, aba apakiye ibiribwa abikuye muri santere ya Byangabo, Gataraga n’ahandi abijyanye mu mujyi wa Musanze.

Aba baturage bakifuza ko hakazwa ingamba zituma abatwara ayo magare bigengesera mu gihe bahanyura, kuko amenshi aba atwawe ku muvuduko uri hejuru, ushobora kuba nyirabayazana y’impanuka yariyo yose.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *