Ni impanuka yabaye mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa 16 werurwe 2022 ubwo abanyeshuri bavaga ku ishuri bataha bagongwa n’imodoka yo mu bwoko bwa Rav 4.

Abanyeshuri batanu barakomereka cyane ndetse n’abandi baturage babiri bari bayirimo bose bahise bajyanwa kwa muganga igitaraganya ibi bikiba, aho kuri ubu bari kwitabwaho mu bitaro bya Gisenyi.

Abari hafi yaho iyi mpanuka yabereye mu kagari ka Nyundo mu murenge wa Nyundo bavuze ko bagiye kubona babona imodoka imanutse yihuta cyane igonga abo banyeshuri.

Uwitwa Maniraho Antoine umwe mu babonye ibi biba ati “Iyi modoka yabuze feri kuko ari ahantu hamanuka ita inzira igonga ipoto y’amashanyarazi irabirinduka ikubita nabo banyeshuri.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyundo Habimana Aaron, aganira na Yawetv.com yashimangiye ko aya makuru ari impamo.

Yagize Ati “Nibyo koko iyo modoka yo mu bwoko bwa Rav 4 yari ifite purake Rac 024F yabuze feri igonga abana babanyeshuri 5 bavaga aho biga ku kigo cya Kanama catholique ndetse yabasanze mu nzira y’abanyamaguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *