Imurikagurisha ry’ibyinjira mu Bushinwa riri ku munsi wa gatanu, ari na wo wa nyuma

Shanghai, abasaga ibihumbi 400, harimo na bamwe mu Banyarwanda, bagiye kumurikira Ubushinwa ibyo bacuruza.  Uyu kandi ni umunsi Perezida w’u Bushinwa asubira ku butumwa yageneye isi muri rusange, n’abitabiriye iri murika by’umwihariko, aho igihugu ke ngo kiteguye gukomeza iterambere no gukora na buri wese ubishaka ku Isi.

Iri Murikagurisha riraba ku nshuro ya kabiri

Iri murikagurisha ni isezerano u Bushinwa bwahaye Isi, cyane abafatanyabikorwa babwo mu myaka ibiri ishize.

Perezida Xi  Jinping yabikomojeho mu mwaka wa 2017, ubwo habaga inama ku buhahirane mpuzamahanga. Yavuze ko imurikagurisha mpuzamahanga ry’ibyinjira mu Bushinwa rya mbere ryagombaga gutangira mu Gushyingo 2018.

Kuva mu 2017, Xi Jinping atangaza bwa mbere iby’iri murikagurisha, kugeza ku ya 5 Ugushyingo 2018, ubwo ryabaga bwa mbere, hari byinshi byabaye hagati aho.

U Bwongereza buracyarwana no kuva mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi, ari na ko hakomeza intambara yiswe iy’ubukungu hagati ya Leta zunze ubumwe za Amerika n’U Bushinwa.

Kuva ibibazo byose birebana no kwihuza kw’isi byavuka, Perezida Xi Jinping yakomeje kwereka ibindi bice by’isi ko ibirebana no kwihuza bishoboka.

Mu nama yabereye mu mujyi wa Bo’Ao, mu 2018, Xi Jinping yagize ati: “Amarembo u Bushinwa bwafunguriye abatuye isi ntateze gufunga, ahubwo azarushaho gufunguka.”

Mu Gushyingo 2018, Xi Jinping yarongeye ati: “Ubuhahirane no kwirekurira isi, muri iki gihe twavuga ko ari uburyo bwo gusubiranya ubukungu mpuzamahanga. Duhereye ku kuba ari kimwe mu bintu nkenerwa, tugomba guharanira ko habaho ubuhahirane mpuzamahanga.”

Mu gihe yatanguzaga  imurikagurisha rya kabiri ry’ibyinjira mu Bushinwa, ku wa 5-11 Ugushyingo 2019, Xi Jinping yagize ati: “Niyo twahera ku byo amateka atubwira, u Bushinwa buzahora bukinguriye amarembo ku bifuza kuvugana.”

Xi Jinping asoza ijambo rye yagize ati: “Uko imigezi, Yangtsé, Nile, Danube na Amazone bidashobora kureka gusuma, ni na ko natwe tutiteguye kurekera aho gutera imbere, tutitaye ku mivumba cyangwa imyivumbagatanyo ibera muri iyo migezi.”

Ririya murika ry’ibyinjira mu Bushinwa ryabaye akanya ko kwereka ibihugu by’Amahanga ko kiriya gihugu gituwe cyane ku isi cyaba ari isoko rinini, haba ku biribwa n’ibindi bicuruzwa aho byaba biva hose, muri Africa n’ahandi ku Isi.

Xi Jinping asanga ari amahirwe Isi yabonye ngo acuruze ku isoko rinini ry’Ubushinwa

UMUSEKE.RW

Soma inkuru yose hano

Yanditswe na : Ange Eric Hatangimana

Comments are closed, but trackbacks and pingbacks are open.

error: Alert: Content is protected !!