Imvura nyinshi yaguye hirya no hino mu Rwanda kuri iki Cyumweru, tariki 6 Gashyantare 2022, yangije byinshi ndetse ihitana umuntu watwawe n’amazi y’umugezi ubwo yageragezaga gusimbuka ikiraro gihuza Imirenge ya Mushonyi na Kigeyo cyacitse mu karere ka Rutsiro ariko kubera amazi menshi amurusha imbaraga aramutembana ahita yitaba Imana.

Uwahatakarije ubuzima ni Hategekimana Callixte w’imyaka 21 wo mu Mudugudu wa Muhora, Akagari ka Nkora mu Murengewa Kigeyo, akaba yatwawe n’amazi y’umugezi wa Biruyi ashaka gusimbuka ikiraro amazi aramutembana avuye mu Murenge wa Mushonyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Thriphose, na we yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko iyi mvura yangije byinshi birimo imihanda ndetse no kuba yatwaye ubuzima bw’uriya muntu.

Ati “Imvura yaraye iguye ari nyinshi yangije ibintu byinshi birimo ibiraro bihuza Imirenge ya Mushinyi na Kigeyo, imihanda hirya no hino mu Karere na yo yangiritse. Twabuze n’umuturage watakaje ubuzima ubwo yari atashye asanze ikiraro cyacitse ashaka gusimbuka ngo yambuke ariko agwamo amazi aramutwara ahita apfa.

Akarere ka Rutsiro kahise kohereza itsinda ribishinzwe kugira ngo rirebe icyakorwa mu buryo bwihuse ngo abaturage bongere bahahirane cyane cyane muri iyi mihanda yangijwe n’iyi mvura.

Birajyana no gushakira ubutabazi bwihuse abo inzu zabo zangijwe n’imvura mu buryo bikomeye kugira ngo babashe gusanirwa aho imvura yangije ndetse no kubakira abo imvura yasenyeye amazu mu rwego rwo kurwanya Ibiza bituruka kumvura.

Ikiraro gihuza Umurenge wa Mushonyi na Kigeyo ni cyo cyorohereza ubuhahirane ku barema isoko rya Nkora ryo muri Rutsiro bikaba bisaba ko cyakorwa vuba byihuse ngo iyi mirenge yombi yongere ihahirane,dore ko ari amaramuko ya benshi kuko hakorerwa ubucuruzi.

MINEMA yibukije ko uruhare rwa buri wese rurakenewe mu gukumira mbere y’uko ibiza biba ndetse no guhangana n’ingaruka zabyo mu gihe byabaye. Abaturage basabwe gutunganya imirima yabo bibuka guca no gusibura imirwanyasuri ndetse no gutera ibiti n’ibyatsi bifata ubutaka bagasabwa kudatemagura ibiti, utemye cyimwe atere bibiri.

Abubaka inzu nabo bibukijwe ko bakwiye kuzirikana kuzirika ibisenge no kubaka ahabugenewe hadashyira ubuzima mu kaga ndetse bagafata n’amazi ava ku mazu yabo aribyo twita imireko, Ibi bikajyana no gutunganya imikingo yegereye inzu zabo birinda ko yagira ubuhaname, gusa abagituye mu manegeka n’abafite inzu zishaje bibukijwe ko bakwiye kwimuka mbere y’uko bigera aho hari abahatakariza ubuzima.

Uretse mu Karere ka Rutsiro, iyi mvura yaguye kuri iki Cyumweru tariki 6  kugeza mu rucyerera rwo kuri uyu wa Mbere, yanageze hirya no hino mu gihugu. Aho mu turere twa Huye, Kicukiro na Nyagatare hagiye hasenyuka inzu imwe y’umuturage, gusa mu karere ka Nyagatare umuntu umwe yarakomeretse ariko ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *