Mu gihugu cya Indonesia, haravugwa inkuru y’umugabo n’umugore bombi bafite abo bashakanye bafatiwe mu cyaha cy’ubusambanyi maze umugore agahambwa igihano cyo gukubitwa inkoni 100 zose, mu gihe umugabo wahakanaga ibyo aregwa yahawe igihano cyo gukubitwa inkoni 15 gusa.   Kuwa kane, Taliki 13 Mutarama mu gihugu cya Indonesia mu ntara ya Aceh, umugabo n’umugore bubatse bafatiwe mu cyaha cy’ubusambanyi maze nyuma y’uko umugore yemeye icyaha ndetse agasaba n’imbabazi yahawe igihano cyo gukubitwa inkoni 100, mu gihe umugabo bakoranye icyaha yahakanye yivuye inyuma ibyo ashinjwa maze ahabwa igihano cyo gukubitwa inkoni 15 gusa. Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’ubafaransa (AFP) avuga ko ubwo kuwa kane aba bombi bahabwaga ibihano, iki gikorwa cyabanje guhagarikwa akanya kubera ko uyu mugore wari wahawe igihano cyo gukubitwa inkoni 100 atari akibasha kwihanganira ububabare. Uhagarariye urwego rukuru rushinzwe iperereza mu burasirazuba by’intara ya Aceh, Bwana Ivan Najjar Alavi yatangaje ko uyu mugore utaratangajwe amazina ye yahawe iki gihano nyuma yo kwemera icyaha yaregwaga cy’ubusambanyi, ndetse akanaca inyuma uwo bashakanye. Ubwo yabazwaga impamvu yatumye baha uyu mugore igihano kitangana n’icy’umugabo bakoranye icyaha, Alavi yavuze ko umugabo yahawe iki gihano nyuma yo guhakana ibyaha yaregwaga byose, bityo bibera ingorabahizi abacamanza kwemeza ko yabikoze koko. Kuwa kane ubwo aba bombi bahabwaga ibihano mu ruhame, abantu batari bacye bari aho bafataga amashusho bakoresheje telefone ngendanwa, ndetse n’amashusho aza gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Nyuma y’ uko aya mashusho akwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, abantu batari bacye banenze iki gikorwa cyo guha abantu ibihano nk’ibi mu ruhame, ndetse muri aba banenze iki gikorwa harimo n’imwe mu miryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *